AmakuruImikino

Mandzukic yanditse ibaruwa yuzuyemo imbamutima asezera mu kipe y’igihugu ya Croatia

Rutahizamu Mario Mandzukic, umwe mu bafashije cyane ikipe y’igihugu ya Croatia, amaze gutangaza ako ayisezeyemo burundu.

Ni mu ibaruwa yuzuye imbamutima uyu mugabo usanzwe ukinira Juventus yo mu Butariyani yanditse.

Amagambo akubiye mu baruwa Mandzukic yanditse.

“Nshuti bafana, buri gihe nakundaga kuvuga ku ifoto aho kuvuga ibiri hanze yayo. Ni yo mpamvu aya magambo akomeye kurusha kubona tike ku munota wa 120.”

“Biragoranye kuko nzi ukuntu guhura n’abandi, gukina no gutsinda bizana ibyishimo. Biragoranye cyane kuko nzi uko kumva Lijepa Naša(Indirimbo yubahiriza igihugu cya Croatia) mbere ya buri mukino biryoha. Biragoranye cyane kuko ari icyubahiro gikomeye kwambara umwambaro wa Croatia no kuyihagararira. Birakomeye cyane kuko nzi ko iyi ari incuro ya nyuma kandi ko nyuma y’aya magambo ntaw’uzongera kumvuga.”

“Gusa uretse amagambo, ni cyo gihe. Nsezeye mu kipe y’igihugu ya Croatia. Gusa n’ubwo nsezeye, umudari wa feza(Uwo bahawe nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu gikombe cy’isi) wampaye imbaraga, ku buryo wanyorohereje gufata icyemezo. Nageze ku nzozi zanjye, ngera ku kintu gikomeye mu mateka kandi ngaragarizwa urukundo n’abafana.”

“Uriya munsi nkigaruka i Zagreb,  Slavonski Brod(Umujyi yavukiyemo) n’abafana bazampora ku mutima ubuzima bwanjye bwose. Rwari urugendo rwiza cyane kujyana n’ikipe y’igihugu ndetse no kugarukana na yo.”

“Ndishimye cyane kandi ntewe ishema n’umudari wa feza twegukanye nyuma y’imyaka myinshi, dukora cyane, duseba, ndetse tunanyura mu bihe bidukomereye. Nta kindi gihe cy’agatangaza kizabaho. Mu gihe byashoboka, ndizera ko mu gihe tukiriho twese dukwiye gukinira Croatia, kuko nta shema riruta iryo.”

“Natanze ibyiza byose nari mfite kandi ntanga umusanzu wanjye ku mupira wo muri Croatia. Imyaka 14 ishize ni bwo nambaye uyu mwambaro w’igiciro nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu nto. Kuva icyo gihe nahuye nanakinana n’abakinnyi b’ibitangaza, abatoza ndetse n’abandi babaga hafi y’ikipe y’igihugu. Twese intego yari imwe-Gutanga ibyo dufite byose ku bw’insinzi ya Croatia.”

“Mwese mwarakoze, kuko buri wese ku giti ke afite icyo yansigiye. Muri uwo mujyo, hari abambaga hafi cyane, nshimirira ubufasha bampaye.”

“Bwa nyuma, ndashimira abafana. Ndabizi ko nta ntungane ibaho, nahushije ibitego, ntakaza imipira, nanatanga imipira mibi. Gusa nabaga nitanze wese, umutima nta handi uri uretse mu kibuga. Murakoze ku kuba mumenye ibyo byose, no kubana n’ikipe y’igihugu ya Croatia.”

Mandzukic uza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi batsindiye Croatia ibitego byinshi mu mateka, afashe iki cyemezo nyuma ya Kapiteni w’iyi kipe Vedran Ćorluka na we wasezeye ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Ayivuyemo amaze kuyikinira imikino 89 aho yayitsindiye ibitego 35. Aza ku mwanya wa kabiri nyuma ya  Davor Šuker wayitsindiye 45.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger