Amakuru ashushyeImikino

Manchester United yemeje umutoza mukuru w’igihe kirekire

Manchenster United ivuye mu byo gutozwa na Ole Gunnar Solskjær by’abateganyo ihita imwemeza nk’umutoza wayo mu myaka 3 iri imbere nyuma yo gutandukana na Jose Mourinho.

Ole Gunnar ahawe aya masezerano nyuma yo gukora ibyo abantu batakekaga maze agasezerera Paris Saint-Germain muri Champions League iyitsindiye mu Bufaransa kuri stade yayo.

Solskjær ntabwo ari mushya muri Man Utd kuko yanayikiniye, nk’umukinnyi, yayitsindiye ibitego  126 mu mikino 366 yagaragayemo hagati ya 1996 na 2007.
Yari yarahawe inshingano zo kuba atoza Manchester United by’agateganyo  guhera tariki  19 Ukuboza 2018 nyuma y’uko iyi kipe yari yirukanye Mourinho azira umusaruro mubi.

Mu mikino 19 yatoje,  yatsinzemo 14 anganya 2 atsindwa 3. Yatangaje ko yishimiye aka kazi ahawe ndetse anashimira abatoza bamutoje n’abakinnyi bakinanye , yanemeje ko umunsi wa mbere yagarutse muri Manchester United yumvise ari murugo. Yijeje abafana ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze batsinde kuko Manchester United ikwiye gustinda.

Nkuko Manchester United ibitangaza, Ed Woodward, uyiyobora yatangaje ko bamuhaye aka kazi kuberako ibikorwa bye byivugira mu gihe gito yari amaze ahawe akazi by’agateganyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger