AmakuruImikino

Manchester United yatangaje umusimbura wa Mourinho ku bw’impanuka

Mu ijoro ryakeye, ikipe ya Manchester United yacitswe itangaza umutoza ugomba gusimbura Umunya-Portugal Jose Mourinho wirukanwe ku munsi w’ejo.

Ole Gunnar Solskjaer, Umunya-Norvege w’imyaka 45 y’amavuko ni we watangajwe na Manchester United nk’ugomba gusimbura Jose Mourinho.

Hari muri videwo Manchester United yashyize ku rubuga rwayo rwa Internet nyuma ikaza kuyisiba. Iyi Videwo yari iherekejwe n’amagambo agira ati” Solskjaer abaye undi mutoza wacu nyuma y’imyaka 20 atsindiye kiriya gitego i Camp Nou.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo wahoze akinira Manchester United agomba gutoza iyi kipe kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, nyuma hakazashakwa undi mutoza.

Mu gihe mu minsi ishize byavugwaga ko Zinedine Zidane ari we ugomba gufata akazi kari gafitwe na Mourinho, ubu uhabwa amahirwe menshi ni Mauricio Pochetino utoza ikipe ya Tottenham.

Umutoza Mourinho yirukanwe azira umusaruro mubi Manchester United itigeze igira kuva mu 1990.

Ole Gunnar Solskjaer, Umusimbura wa Mourinho muri Manchester United.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger