AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Manchester United yashyizeho igiciro cya Pogba utagicana uwaka na Mourinho

Ikipe ya Manchester United yamaze gushyiraho igiciro cya miliyoni 200 z’ama Pounds ku baba bifuza Umufaransa Paul Pogba utagicana uwaka n’umutoza we Jose Mourinho.

Amakimbirane hagati y’uyu musore n’umutoza we yafashe indi ntera ubwo Jose Mourinho yamubwiraga ko atazigera yongera kwambara igitambaro cy’ubukapiteni. Umutoza Jose Mourinho yabwiye uyu musore ko atazongera kuyobora bagenzi be mu kibuga ngo kuko atujuje ibiranga umuyobozi wa nyawe.

Ku munsi w’ejo  nanone ibintu byongeye kuba bibi ubwo Jose Mourinho yamwandagarizaga imbere ya bagenzi be akanamukura ku rutonde rw’abagomba gukina umukino wa EFL Manchester United yaraye ikinnye na Derby Count.

Ni nyuma y’imyitwarire uyu musore yagaragaje mu cyumweru gishize ubwo ikipe ye ya Manchester United yanganyirizaga na Wolves Old Trafford. Pogba yatakaje umupira ntiyasubira inyuma byibura ngo abe yarwana kuri bagenzi be, birangira ikipe ya Wolves ibatsinze igitego.

Nyuma y’umukino, Pogba ntiyigeze aripfana ahubwo yashinje umutoza we gusubiza ikipe ye Manchester United bitewe n’imikinishirize mibi y’abakinnyi.

Nyuma y’aya magambo, umutoza Mourinho yanze kwihangana birangira na we yandagaje uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa. Mourinho yavuze ko hari amasomo bagenda bigira mu mikino imwe n’imwe ariko bikarangira Pogba ntacyo ayamenyeho

N’ubwo Pogba agifitanye amasezerano y’imyaka 3 na Manchester United, birasa n’aho amahirwe yo kuyigumamo mu gihe Mourinho akiyirimo ari make kuko amaze igihe kirekire atishimye.

Ni mu gihe amakimbirane y’aba bombi amaze igihe kirekire dore ko no mu mwaka w’imikino ushize hari imikino Mourinho yanze gukinisha Pogba amushinja kudahozaho no kugira ikinyabupfura gike.

Amakipe ya FC Barcelona, PSG na Juventus yahoze akinira ni amwe mu yifuza uyu musore mu gihe yaba avuye i Manchester.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger