AmakuruImikino

Manchester United irifuza gusinyisha abakinnyi 3 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifungwa

Umutoza wa Manchester United Ole Gunner Solskjaer arashaka gusinyisha abandi bakinnyi batatu mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa rifungwa.

Uyu mutoza w’ikipe ya Manchester United  yamaze gusinyisha Daniel Games wavuye muri Swansea City kuri million 18 z’amayero na Aaron Bissaka wavuye muri Clistal Palace kuri million 55 z’amayero nk’abakinnyi bashya.

Kuri ubu Ole arifuza kuzana abandi bakinyi biyongera kubahari nyuma y’uko hari amakuru avuga ko Paul Pogba na Romelu Lukaku bashobora gutandukana n’iyi kipe y’I Manshester.

Amakuru avugako Pogba yifuzwa cyane n’ikipe za Real Madrid ndetse na Juventus gusa kuri ubu ikipe ya Real madrid yifuza kugurisha abasore bayo nka Games lodriguez na Gareth Bale ikabaguranamo Paul Pogba.

Ikipe ya Inter Millan yo mu Butariyani nayo irifuza cyane kuba yasinyisha Romelu Lukaku igisigaye akaba ari uko yumvikana igiciro n’ikipe ya Manchester united.

Nk’uko bitangazwa na the Sun, Ole Gunner arashaka gusinyisha cyane myugariro wo hagati mbere yuko isoko ry’igura n’igurisha rirangira; uvugwa cyane akaba ari myugariro wa Leister City Harry Maguire

Abakinyi bo hagati nka Bruno Fernandes, Scott Longstaff na Milnkovic-Savic ndetse n’abataka nka Moussa Dembele wa Lyon kimwe na Nicolas Pepe bakaba ari mubifuzwa cyane n’uyu mutoza.

Kuri ubu, ikipe ya Manchester ikina iri muri Austraria aho ikomereje imyiteguro ya Champion y’abongereza izatangira mu ntangiro z’ukwa munani.

Paul Pogba akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger