AmakuruImikino

Manchester City yahanishijwe kudakina amarushanwa y’i Burayi imyaka 2

Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yanegukanye igikombe cya shampiona cya 2018-2019, yahanishijwe kukitabira amarushanwa ahuza amakipe yo ku mugabane w’i Burayi kubera kwica itegeko rya FIFA ryo gukoresha umutungo (Financial Fair Play) ndetse n’amakosa yakoze mu gashakira ibyemezo by’abakinnyi.

Manchester City kandi yanaciwe amande y’ibihumbi 30 by’ama-Euro.

Financial Fair Play, ni Politiki ya UEFA ituma hatabaho ubusumbane ku makipe makuru n’amato ku mugabane w’Uburayi. Ni nyuma yo gusanga hari amakipe yakoreshaga umurengera w’amafaranga mu kugura abakinnyi, bikarangira amakipe mato asigaye iheruheru.

Itegeko rya Financial Fair Play rigena umubare w’amafaranga amakipe atagomba kurenza agura abakinnyi, ariko nanone aya mafaranga akaba agomba kuba angana byibura n’ayo ikipe yinjije.

Manchester City yatangaje ko ibabajwe n’ibi bihano ariko nanone ngo ntabwo yatunguwe gusa ngo yiteguye kujurira nkuko BBC yabitangaje.

Iyi kipe itozwa na Pep Guadiola yashinjwe kwica nkana itegeko ryo kugaragariza  impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi ,EUFA, amafaranga yinjiza avuye mu baterankunga bayo n’abo bamamariza, no kubeshya ku makuru yahaye EUFA hagati ya 2012 na 2016 ndetse bikaniyongeraho ko iyi kipe yanze gufasha EUFA mu gukora iperereza ku byo yashinjwaga.

Amakuru avuga ko City ishobora no kugabanyirizwa amanota ifite muri shampiyona n’ubwo bitaremezwa neza, icyakora ibi bihano ntibireba ikipe y’abagore.

City yari yatomboye Real Madrid muri Champions League, umukino ubanza ukaba wagombaga kuzakinirwa  i Bernabeu tariki 26 Gashyantare.

Perezida wa La Liga , Javier Tebas, yashimiye EUFA kuba yafashe iki cyemezo, avuga ko guhana amakipe yica ikoreshwa ry’umutungo n’abica amategeko ari iterambere ry’umupira w’amaguru ku hazaza hawo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger