AmakuruImikino

Manchester City irifuza umwataka ukomeye wa FC Barcelona

Bivugwa ko umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, ashaka gusinyisha umwataka ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa Antoine Griezmann ukinira ikipe ya Barcelona kugira ngo akomeze ubusatirizi bwa ekipe abereye umutoza.

Hakomeje kuvugwa ko ikipe ya manchester city ishaka kugura icyarimwe Jack Grealish na Harry Harry Kane muriyi mpeshyi. Abongereza bombi banameze neza mu mikino ya Euro 2020 kandi basanzwe ari bamwe mu bakinnyi babiri bakomeye muri Premier League.

Amasezerano ya Grealish asa nkaho yamaze kumvikana, Manchester City yiteguye kwishyura Aston villa miliyoni 88 pound.

Ni mu gihe amahirwe yo kuba bakwegukana Harry Kane bigaragara ko bigoye.

Igitekerezo cyabo cyo gutanga miliyoni 100 zama pound hiyongereyeho gutoranya umukinnyi cyatewe ishoti n’umuyobozi wa Tottenham, Daniel Levy, n’umutoza mushya wa tottenham hotspur umunya Portugal Nuno Esipirito Santo wemejeko Harry kane ntaho azajya.

Gahunda (plan b) ya Guardiola nk’uko Fijaches abivuga, umukinnyi uri imbere bifuza ko yaza kuha icyuho cyasizwe na Sergio Kun Agwero ni umufaransa Griezmann.

Ikinyamakuru cyo muri Espagne Marca kivuga ko Guardiola ari umuntu ushimishwa n’inyenyeri y’Ubufaransa Antoine Griezmann. Byongeye kandi, amubona nkumukinnyi mwiza wamufasha gukina sisiteme ye itagira nimero 9.

Fijaches yakomeje avuga ko yizera ko Antoine Griezmann kwimukira kuri Stade Etihad byanamushimisha. Dore ko kuva yava mu ikipe ya Atletico Madrid atahiriwe muri ekipe ya FC Barcelona ngo yigarurire imitima y’abafana Nou Camp.

Ngo nta kindi kintu cyamufasha rero kugaruka ku ruhando rwo hejuru usibye gufata amahitamo ye meza akajya muri manchester city . Aho iyikipe ivuga ko yamutangaho asaga millions 50 zama pound.

Yanditswe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger