AmakuruImikino

Man United mu biganiro na FC Barcelona ngo igure uyu mukinnyi ngenderwaho

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yatangiye ibiganiro na FC Barcelona byo kureba uko muri Mutarama yagura umunya-Croatia Ivan Rakitic mu gihe amakipe yombi yaba yumvikanye.

Ivan Rakitic ni umwe mu bakinnyi FC Barcelona yari imaze igihe kinini yubakiyeho, gusa muri uyu mwaka w’imikino yabuze umwanya wo gukina, dore ko amaze gukina iminota 186 yonyine. Amaze kubanza mu kibuga incuro imwe yonyine kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka Manchester United yari yifuje gusinyisha Rakitic, gusa isoko ry’igura n’igurisha rifunga imiryango itabashije kumusinyisha.

Ikinyamakuru Sport cyandikirwa muri Espagne cyavuze ko Manchester United yongeye kubura dosiye y’uyu musore, ndetse yemwe ikaba yanatangiye ibiganiro na FC Barcelona itakimukoresha.

Amakuru avuga ko FC Barcelona izemera kurekura uyu musore muri Mutarama uyu mwaka, mu gihe yaba ihawe angana na miliyoni 40 z’ama-Euro.

Rakitic ugifite amasezerano y’imyaka ibiri muri FC Barcelona, muri iki cyumweru yemeye ko ashobora kuyivamo akerekeza ahandi azabasha gukina, mu gihe umubano we n’umutoza Ernesto Valverde waba udahindutse.

Mu gihe Manchester United yifuza uyu musore, ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani na yo imaze igihe kirekire imwifuza bityo Man United ikaba isabwa imbaraga nyinshi kugira ngo imubone.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger