Amakuru ashushyePolitiki

Malawi:Ukekwaho gushimuta nyamweru yaguye mu maboko ya Polisi

Uwitwa Luka Buleya wari akurikiranweho gushimuta ba nyamweru yamaze gupfa nyuma y’aho yari afungingiye kuri polisi ya Malawi

Uyu yari yageze mu maboko ya Polisi nyuma yo kuba yari akurikiranweho gushimuta umuhungu wa nyamweru w’imyaka 14 y’amavuko, uyu akaba yapfiriye aho yari afungiwe na polisi ya Malawi.

BBC itangaza ko inkuru yo gupfa kwa Luka Buleya yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa kane nyuma yo kwitaba urukiko ku wa gatatu mu murwa mukuru Lilongwe wa Malawi.

Samson Bulaki, mwishywa wa Bwana Buleya, yavuze ko umuryango wabo ufite impungenge ku cyateye urupfu rwe ndetse yeretse BBC amafoto agaragaza umurambo we ufite ubushye bwinshi.

Polisi ya Malawi yatangaje ko igitegereje ibizamini byo kwa muganga mbere yuko igira icyo itangaza ku cyateye urupfu rwe.

Bwana Buleya yashinjwaga kuba yarategetse abantu babiri kujya gushimuta  nyamweru mu cyumweru gishize, mu karere ka Dedza kari rwagati muri Malawi.

Overstone Kondowe, umukuru w’ishyirahamwe rya ba nyamweru muri Malawi, yavuze ko nubwo uyu warukurikiranwe yapfuye ariko ngo yizeye ko hakomeza gukorwa icyatuma iri shimutwa rihagarara burundu.

Kugeza ubu uwo muhungu wa nyamweru uri mu kigero cy’imyaka 14 ntibiramenyekana aho aherereye ku buryo hari n’abakeka ko ashobora kuba yarapfuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger