AmakuruInkuru z'amahanga

Malawi : Uwari umudepite yirasiwe mu biro by’inteko ishinga amategeko ahita apfa

Umugabo wabaye Depite ndetse akaba n’uwungiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Malawi, Hon Clement Chiwaya, yirasiye mu biro mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ahita apfa.

Uyu mugabo wagenderaga mu kagare kababana n’ubumuga mbere y’uko yiyahura yirashe yasize yanditse ibaruwa avuga ko yari arambiwe gusaba ibyo afitiye uburenganzira, kandi ko yiyambuye ubuzima kugira ngo atazagira uwo ababaza.

Mu nyandiko yanditse avuga ko yagiranye ibibazo n’abayoboye Inteko ishinga Amategeko ku bijyanye no kwegurirwa imodoka yihariye igenewe abafite ubumuga.

Ibinyamakuru byo muri Malawi, bivuga ko Hon Chiwaya wahoze ari Depite yinjiye mu biro by’ushinzwe abakozi mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane, afata imbunda yirasira imbere.

Nyuma yo kwegura ku mwanya yariho wa Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko mu 2019, uyu Chiwaya yatangiye inzira yo kugura imodoka yagenewe n’Inteko ishinga Amategeko yashoboraga kumufasha kwitwara kuko afite ubumuga.

Yaje kwishyura amafaranga yo kugura iyo modoka ariko yashinjaga Inteko ishinga Amategeko kudakora ibisabwa ngo ayegukane imwandikweho.

Inteko ishinga Amategeko yasohoye itangazo nyuma y’urupfu rwa Chiwaya, ivuga ko ikibazo cyari kigisuzumwa n’Urukiko.

Hagati aho Polisi ya Malawi yatangiye iperereza ngo hamenyekane uko Chiwaya yabashije kwinjira mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko afite imbunda mu gihe ari ahantu haba harinzwe cyane.

Hon Chiwaya, yavutse mu 1971, yaje kuba umwe mu bahirimbanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, ndetse abasha gutorerwa kuba Depite inshuro eshatu.

Chiwaya yagenderaga mu kagare nyuma yo kurwara Polio afite imyaka ibiri y’amavuko, yabaye Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko kuva 2014 kugeza 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger