Amakuru

Makerere: Kongera amafaranga y’ishuri byatumye abanyeshuri batana mu mitwe na polisi

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya makerere muri Uganda babyutse batana mu mitwe n’abapolisi bo muri Uganda ubwo bageragezaga kuburizamo imyigaragambyo aba banyeshuri bakoraga nyuma yo kutishimira icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mata 2018 abanyeshuri biga mu mashami atandukanye abarizwa muri kaminuza ya Makerere muyi Uganda bigabije imihanda barigaragambya kubera kutishimira icyemezo cyafajwe n’iyi kaminuza cyo kongera amafaranga y’ishuri.

Abapolisi bakorera mu gace iyi kaminuza iherereyemo bifashishije imyuka iryana mu maso mu gutatanya ikivunge cy’abanyeshuri bigaragambyaga ari nako abafatwaga bajyanwaga nabi muri gereza.

Abanyeshuri bigaragambyaga bavuga ko ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi bwa kaminuza ya Makerere bibangamye harimo ibyo kongera amafaranga y’ishuri, kugabanya ingano y’ibiryo baryaga ku bigaga baba mu kigo, guhindura ubufasha bw’amafaranga  yo kwiga leta yahaga abanyeshuri akaba inguzanyo  no gukuraho abarimu bigisha ijoro muri iyi kaminuza.

Kugeza ubu nta mubare uratangazwa w’ababa baguye muri iy’imyigaragambyo cyangwa ngo bayikomerekeremo dore ko polisi yakoresheje uko ishoboye kose igahagarika iy’imyigaragambyo.

Umwe mu banyeshuri wari ufashwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger