Amakuru

Makerere: Abanyeshuri 3 batawe muri yombi na Polisi ya Uganda

Abanyeshuri batatu biga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, batawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu bazira kwigaragambya barwanya icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri ku kigero cya 15% giherutse gufatwa n’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Makerere.

Icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri kije gikurikira icyo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwari bwafashe mu ntangiriro z’uyu mwaka ntikishimirwe n’abanyeshuri, cy’uko amafaranga y’ishuri yiyongera ku kigereranyo cya 45% ndetse na 91% ku masomo amwe n’amwe.

Mu rwego rwo gushyira ibintu mu buryo, ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwafashe icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri ku kigero cya 15% ku masomo yose, aya mafaranga mashya y’ishuri akaba agomba gutangira kwishyurwa n’abanyeshuri bazaza mu wa mbere muri Kanama uyu mwaka, dore ko ari ho umwaka w’amashuri uteganyijwe gutangira muri iyi kaminuza.

Aganiran’itangazamakuru muri Kaminuza ya Makerere ejo ku wa gatanu, Edmon Mugabe, umuyobozi w’ihuriro riharanira impinduka za demokarasi muri iyi kaminuza yavuze ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri butabanje kubaza abanyeshuri.

Ati “Iri zamuka rije mu gihe abanyeshuri bose bari mu biruhuko. Bagerageje kubishyiraho ubwo abanyeshuri bari bakiri hano, gusa twabyamaganiye kure barabihagarika. Magingo aya turi mu biruhuko, none ni bwo bashaka kubizana, ndababwiza ukuri ko tuzigaragambya mu gihe ubu busabe bwaba bwemejwe.”

Yongeyeho ati” Mu by’ukuri turumva dutaye umutwe kubera abayobozi twatoye twizeeye ngo baduhagararire, mu by’ukuri tuzi neza ko bakiriye ruswa ngo bitware kuriya. Twishyize kure y’ibyifuzo byabo kandi tuzagira uruhare mu bikorwa biharanira ubusugire bwa buri munyeshuri hano muri Kaminuza.

Abanyeshuri b’iyi kaminuza bahise baha umuyobozi wayo Prof Barnabas Nawangwe kugeza muri Kanama yamaze kwisubira kuri iki cyemezo.

Ibi byaviriyemo Mugabe cyo kimwe n’abandi banyeshuri 2 batavuzwe amazina gutabwa muri yombi na Polisi ikorera muri iyi kaminuza bashinjwa kuremesha inama zitemewe n’amategeko.

Magingo aya, ubuyobozi bwa Kaminuza bwahise butegura inama y’ikitaraganya iteganyijwe mu cyumweru gitaha mu rwego rwo gusuzumira hamwe ibyifuzo byayo n’iby’abanyeshuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger