Amakuru ashushyeImikinoUrukundo

Makenzi yamaze kwambika impeta uwo yihebeye

Nizigiyimana Abdul Kalim Makenzi, yamaze kwambika impeta umukunzi we Mutuyimana Nadjma, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ku wa kane, mu gihe imihango yo gusaba no gukwa yo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Makenzi ukomoka mu Burundi na Nadjma w’umunyarwandakazi bamaze umwaka urenga babana mu buryo budakurikije amategeko ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu, bakaba bari batuye i Nairobi muri Kenya aho uyu mugabo asanzwe aba kubera impamvu z’akazi.

Makenzi usanzwe ukinira ikipe ya Gor Mahia basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda ku wa kane tariki ya 22 Werurwe, mu gihe kuri uyu wa gatandatu ho basezeranye imbere y’idini rya Islam, akaba ari umuhango wabereye mu musigiti wo kwa Gaddafi I Nyamirambo.

Ibyo birori byo guhamya isezerano byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gutanga impano z’ishimwe ku miryango yombi, byabereye mu Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Makenzi yubatse izina mu mupira w’amaguru mu Burundi akinira Vital’O FC mbere y’uko aza mu Rwanda aho yakiniye amakipe atatu y’ibigugu arangajwe imbere na APR FC, aho yavuye akajya muri Kiyovu Sports nyuma akaza kwerekeza muri Rayon Sports.

Uyu musore yavuye muri Rayon Sports yerekeza muri Kenya, aho yabanje gukinira Sofapaka nyuma akajya muri Gor Mahhia ari na yo agikinira na nubu.

Mutuyimana Nadjma we yamamaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi ba hano mu Rwanda, zirimo ‘Ndamuhamagara’ya Uncle Austin yafatanyije na Tom Close.

Byari ibirori bibereye ijisho.

Makenzi akimara kwambika umukunzi we impeta.

Ubwo Makenzi yarahiraga imbere y’amategeko.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger