AmakuruImyidagaduro

Mafikizolo yasimbujwe Nameless na Bruce Melodie mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019

Nk’uko bigaragara kuri gahunda ivuguruye y’umunsi wa Gatatu w’inama ya Transform Africa Summit 2019 ,abahanzi bagomba gutaramira abitabiriye inama ya Transform Africa ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019 bari Mafikizolo na Kidum, icyakora ku munota wa nyuma hajemo impinduka.

Mu bahanzi bazataramira abanyarwanda n’abashyitsi bitabiriye iyi nama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika , Mafikizolo yasimbujwe Nameless wo muri Kenya na Bruce Melodie baje biyongera kuri Kidum.

Iki gitaramo kirabera muri Auditorium ya Kigali Convention Center guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro kikaba gitumiwemo buri wese witabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019.

Hari abandi bahanzi babanyarwanda bataramiye abitabiriye iyi nama ya Transform Africa Summit 2019 yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika barimo , Charly na Nina, Mani Martin, Hope Irakoze, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Peace Jolis.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu abateguye iki gitaramo basimbuje Mafikizolo ku munota wanyuma. Gusa ku rubuga rwa twitter rwa Smart Africa banditse itangazo rimenyesha iki gitarami bari  bati” Turabasuhuje mwese,… twashakaga kubamenyesha ko uyu munsi dufite igitaramo cyo kuturuhura mu mutwe nyuma y’iminsi ibiri yari yuzuye imirimo, Nameless ukomoka muri Kenya araba ataramana na Bruce Melody ndetse na Kidum wavuye i Burundi.”

Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless na Bruce Melodie mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019

Irindi tangazo rigaragaza ko kuri gahunda Mafikizolo yamaze gukurwaho kubari gutaramira abashyitsi bitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger