AmakuruImyidagaduro

Madonna w’imyaka 61 aravugwa mu rukundo n’umusore w’imyaka 25

Umuririmbyikazi Madonna Louise Ciccone wamamaye nka Madonna ukomeye mu muziki wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yamamaye cyane mu njyana ya Pop, akomeje kumvikana cyane mu rukundo n’umusore uzwi ku izina rya Ahlamalik Williams umufasha akenshi ku rubyiniro.

Madonna w’imyaka 61 y’amavuko akomeje guhwihwiswa ko yaba asigaye akundana na Williams w’imyaka 25 y’amavuko, nyuma y’ibikorwa bitandukanye basigaye bakunze guhuriramo, hatirengagijwe umwanya wo kujyana gufata akaruhuko ahantu henshi.

Kuri iyi nshuro byemejwe n’abakunzi babo bidasubirwaho, ubwo bagaragaraga bagiye mu bihe by’akaruhuko ku mucanga ahazwi nka Miami Beach.

Madonna n’uyu musore umufasha ku rubyiniro ngo kandi bakunze koherezanya ubutumwa bwuje utugambo turyoshye tw’urukundo twerekana ko buri wese umutima we unezerewe mugenzi we nk’uko babigaragarije rubanda muri Hotel imwe iri hafi ya Miami.

Bwa mbere Madonna n’uyu musore we bagaragaye muri 2015, ubwo bakoranaga mu bikorwa bya muzika ari nabwo bwa mbere Williams yari afashe intego yo kwinjira mu bijyanye no gufasha abahanzi kubyina mu gihe cy’ibitaramo.

Uretse kuba yarakunze kugaragara yongerera imbaraga Madonna ku rubyiniro, yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yitwa God Control bikomeza gukurura umubano wihariye hagati yabo.

N’ubwo iby’uru rukundo rwabo bitarashyingwaho agati, amaso yuje urukundo ntayoberana n’utakumva yabona ibikorwa. Ibi bivugirwa ku nshuro nyinshi Williams na Madonna bagaragara basohokanye mu gihe bitaraba ku w’undi mu byinnyi wese bafatanya.

Madonna yakunze kumvikana mu nkundo zitandukanye harimo urwo yakundanye n’uwitwa Jonathan Puglia wamamaye muri sinema, mu mwaka wa 201, bakaba baravugwagaho ko bitegura gukora ubukwe n’ubwo bwaheze nk’amahembe y’imbwa.

Kugeza ubu Madoona cyangwa se Williams, nta n’umwe uragira icyo avuga ku gukundana kuri kuvugwa hagati yabo, uretse kuba abantu babibonera ku gukururana kenshi gukomeje kwiyongera hagati yabo.

Umuririmbyikazi Madonna yammaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Frozen,4 minutes,Express your Self,Open your heart n’izindi nyinshi. Kugeza ubu ni umubyeyi w’abana 6 abakobwa 3 n’abahungu 3.

Madonna na Ahlamalik Williams vuvugwa ko bari mu rukundo
 Umuririmbyi Mdonna
Ahlamalik Williams umubyinnyi wa Madonna
Twitter
WhatsApp
FbMessenger