AmakuruAmakuru ashushye

Madamu Jeanette Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage muri Marathon mpuzamahanga ya Kigali

Kuri iki cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame, yifatanyije n’abagera ku bihumbi bine muri marathon mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro.

Iyi marathon izwi nka Kigali International Peace Marathon yabaye ku ncuro yayo ya 15.

Yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi. Marathon y’uyu mwaka yari yatumiwemo ibihangage nka Usain Bolt ukomoka muri Jamaica, Mohamed Farah ukomoka mu Bwongereza na Tirunesh Dibaba Ethiopia; gusa nta n’umwe washoboye kuyitabira muri bo.

Abitabiriye iyi Marathon basiganwe mu byiciro bitatu, birimo gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 42, 21 na 10 ku birukanse mu buryo bwo kwishimisha. Hari mu byiciro byose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Uretse Madamu Jeanette Kagame, abayobozi batandukanye muri za Minisiteri na bo bitabiriye iyi Marathon aho birukanse mu kiciro cy’abishimisha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger