AmakuruInkuru z'amahanga

Madagascar: Haravugwa inzara itarigeze ibaho ku isi abaturage batunzwe n’inzige

Umuryango w’Abibumbye UN uvuga ko Madagascar iri mu kaga ko guhura n’inzara ya mbere ku isi “inzara y’imihindagurikire y’ikirere” ku mubumbe wose.

UN  ivuga ko abantu ibihumbi icumi basanzwe bafite ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ibiribwa nyuma y’imyaka ine nta mvura.

Amapfa ya mbere akomeye, mabi mu myaka 40 yiganje cyane mu baturage b’abahinzi mu majyepfo y’igihugu, bituma imiryango ishakisha udukoko two kurya kugira ngo ibashe kubaho.

Ni bwo bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu habayeho amapfa adasanzwe mu myaka 40 ishize, kubera ko hashize imyaka ine nta mvura babona, abantu bakaba batunzwe no kurya ibyondo n’udukoko turimo ibihore.

ONU igereranya ko abantu ibihumbi 30 ubu bugarijwe n’urugero rwa mbere ruzwi ku rwego mpuzamakungu rwo kuba ruri mw’ihungabana ryo kuronka ivyo kurya – urugero rwa gatanu – kandi hari amakenga ko ico gitigiri gishobora kuduga cane kuko Madagascar igiye kuja mu “gihe cama gishika c’ubukene bw’indya” imbere y’uko haba isarura.

Umuyobozi wa gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibiribwa, Shelley Thakral  agaruka kuri iki kibazo yagize ati “Ibi ni ibintu bikomeye cyane, ni inzara idasanzwe iterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ntabwo ari amakimbirane n’imvururu zayiteye”.

Akomeza agira ati “Ibi ntibyigeze bibaho. Aba bantu ntacyaha bakoze kugira ngo bagire uruhare mu ihindagurika ry’ikirere. Ntabwo batwika ibicanwa bihindanya cyangwa ngo byanduze ikirere, nyamara dore ni bo bagezweho n’ingaruka zitigeze zibaho kubera iyo mihindagurikire y’ikirere”.

Mu mudugudu wa Fandiova, mu karere ka Amboasary, imiryango iherutse kwereka itsinda rya WFP ryari ryabasuye, inzige bari batetse ari zo birira gusa.

Umubyeyi w’abana bane witwa Tamaria avuga ko agerageza gusukura udukoko neza uko ashoboye ariko nta mazi ahari.

Akomeza avuga ko abana be bamazae iminsi umunani barya  ibihore  buri munsi, kuko nta kindi bafite cyo kurya kandi nta mvura ntacyo bari gusarura mu byo babibye.

Umubyeyi w’abana batatu wundi witwa Bole we agira ati “Uyu munsi nta kindi dufite cyo kurya uretse amababi ya cactus (igiti kizwiho kugira amazi ashaririye cyihanganira izuba ariko kikaba cyarakoreshwaga nk’umuti w’amatungo)”.

Uyu mubyeyi yavuze ko umugabo we aherutse gupfa azize inzara, kimwe n’umuturanyi we na we wapfuye akamusigira abandi bana babiri bo kugaburira.

Agira ati “Navuga iki? Ubuzima bwacu bwose ni ugushakisha amababi ya cactus inshuro nyinshi kugira ngo tubeho”.

Ingaruka z’amapfa muri iki gihe zirimo kugaragara mu mijyi minini yo mu majyepfo ya Madagascar, aho abana benshi bahatiwe gusabiriza mu muhanda ngo babone ibiryo, abandi barapfa umusubirizo kubera indwara zikomoka ku mirire mibi.

Abaturage bo mu yindi mijyi yabashije kugira icyo ihinga nk’imyumbati ngo barara mu mirima yabo barinda imyaka abaturage bandi bashonje baba bashaka ibyo kurya.

Tisna Endor ukorera umuryango utabara imbabare muri Tolanaro avuga ko Ibiciro ku isoko bizamuka inshuro eshatu cyangwa enye buri kwezi. Abantu bagurisha ubutaka bwabo kugira ngo babone amafaranga yo kugura ibiryo bikeya.

Imyaka mu mirima yarumye, iyindi irarumba bituma abaturage barya ibihore ndetse n’ibyondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger