AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Macky Sall Yongeye gutorerwa kuyobora Senegal

Uwari usanzwe ayobora igihugu cya Senegal Macky Sall yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu  ku majwi 57 % nk’uko bitangazwa na Mohammed Dionne Minisitiri w’intebe wo muri iki gihugu.

Minisitiri w’intebe wa Senegale yatangarije BBC ko Macky Sall agiye kuyobora manda ya 2 nyuma y’aho amajwi y’agateganyo yo mu matora yabaye kuri iki Cyumweru agaragaza ko ari imbere n’amajwi 57%  gusa hakaba hataratangazwa urutonde ntakuka rw’amajwi yose.

Abatavuga rumwe na Leta ntibemera ibyatangajwe biturutse ahanini ku kuba bamwe mu bagombaga kwiyamamaza barakumiriwe. Inkuru ya BBC ivuga ko mu gihe cyo gutora hari bamwe babujijwe kugera ku biryo by’itora.

BBC ivuga kandi ko babiri bazwi nk’abakomeye mu batavuga rumwe na leta babujijwe kwitabira amatora nyuma yo kuvugwaho ibyaha birebana na ruswa.

Abari batanze candidature bari 12 gusa aya matora yo kur’icyi cyumweru akaba yahuje abakandida bahatanaga bagera kuri 5 barimo na Marcky Sall usanzwe ayobora Senegal  nyuma y’uko abandi bagiye bavugwaho kuba hari ibisabwa batujuje.

N’ubwo ariko bimeze gutya Idrissa Seck na Ousmane Sonko,  babiri mu bakandida bahatanaga na Sall bavuga ko batemeranywa n’abaha insinzi Marcky Sall ndetse bagahamya ko nta na 50% yagize bakanahamya ko hagomba kubaho icyiciro cya 2 cy’amatora.

Sall yatowe bwa mbere mu mwaka wa 2012. Iki gihugu nta hirikwa ry’ubutegetsi (coup d’Etat) ryari ryabamo kuva cyabona ubwigenge mu  1960.

Macky Sall n’umufasha we ubwo batoraga mu matora yo kur’icyi cyumweru 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger