ImikinoUrukundo

Mackenzie Witegura ibirori bikomeye yamaze gusezerana imbere y’amategeko

Nizigiyimana Abdul Karim bita Mackenzie wamamaye mu makipe ya APR FC, Kiyovu SC na Rayon Sports yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we, mbere y’uko aba bombi basezerana imbere y’Imana kuri uyu wagatanu, ku wa gatandatu ho hakazaba imihango yo gusaba.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yabaye umukinnyi w’igihangage mu kipe ya APR FC aho yageze muri 2008, aza kuhava yerekeza muri Kiyovu Sports muri 2010 mbere yo kuhava akerekeza muri Rayon Sports. Uyu musore yavuye muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2015 yerekeza muri Kenya, aho yakiniye Sofapaka nyuma akaza kuyivamo ajya muri Gol Mahia ari na yo akinira kugeza magingo aya.

Uyu mugabo yaje gukundana na Nadjima Mutuyimana muri 2016, banaza kubana muri 2017 aho banibarutse umwana w’umuhungi bise Nizigiyimana Abdul Rahim.

Mackenzi ukinira ikipe ya GorMahia na Nadjima basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa kane, mbere y’uko baza gusezerana imbere y’idini kuri uyu wa gatanu, bagasezeranira mu idini rya Islam ahazwi nko ku musigiti wo kwa Gaddafi uherereye I Nyamirambo.

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Mackenzie arajya gusaba Nadjima ku Kicukiro, ahitwa Centre Recreative iherereye mu Kagarama saa 14H00, ari na ho baza kwakirira abatumirwa babo nk’uko bigaragara ku maburuwa atumira.

Ibaruwa itumira incuti n’abavandimwe.

Mackenzie afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza aka karere ka Afurika y’iburasirazuba kagize mu bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo

(kuri kabiri), akaba ari na Kapiteni wungirije mu ikipe y’igihugu y’uburundi “Intamba ku rugamba”.

 

Nizigiyimana Karim n’umukunzi we.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger