AmakuruPolitiki

M23 yafatiwe ingamba zikakaye nyuma y’uko igaragaje ko iryamiye amajanja kuzayibeshyaho wese

Umutwe w’abarwanyi ba M23 baherutse kugaragaza ko biteguye kwakirana yombi uwo ariwe wese uzabatera mu ntambara bahanganyemo n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango w’Ubukungu w’Akarere ka Afurika yo Hagati (CEEAC), na yo yemeje ko umutwe wa M23 uhagarika imirwano vuba na bwangu kandi ukava mu bice wafashe.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi.

Imyanzuro y’iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri CEEAC, irimo urebana n’umutwe wa M23 umaze iminsi uri mu mirwano na FARDC, ukaba waranafashe ibice bimwe ubu biri mu maboko yawo.

Abakuru b’Ibihugu bya CEEAC bahuriye muri iyi nama ya 21, bemeranyijwe guhuriza hamwe imbaraga ndetse hagashyirwaho Komisiyo y’uyu muryango izashyiraho uburyo bugamije gushyigikira ibikorwa byo gutuma M23 ihagarika imirwano no kuva mu birindiro yafashe.

Abakuru b’Ibihugu kandi bemeje ko umutwe wa M23, ushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Nairobi.

Muri iyi nama kandi, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wayiyoboye, yagarutse ku bibazo byugarije Igihugu cye birimo kuba mu minsi ishize cyaribasiwe n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo uyu wa M23 yise ko ari uw’Iterabwoba.

Iyi myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya CEEAC si bishya kuri M23 kuko isa n’iyafatiwe mu nama z’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba zabereye i Nairobi muri Kenya.

Ibi byemezo kandi byanafatiwe mu nama yahuje Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateraniye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize.

Umutwe wa M23, wamaze gufata Umujyi wa Bunagana ndetse ukaba uherutse gushyiraho inzego z’imiyoborere muri uyu mujyi, wo wahakanye kuva cyera ko udashobora kuva mu bice wafashe mu gihe cyose ubutegetsi bwa Congo butarashyira mu bikorwa ibyo impande zombi zimvukanyeho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger