AmakuruImyidagaduro

Lulu wari ufungiwe kwica Steven Kanumba bakundanaga yamaze kurekurwa

Umukinnyikazi wa filime muri Tanzania Michael Elizabeth wamenyekanye muri uyu mwuga wa Cinema ku kazina ka Lulu yamaze kuva muri gereza nyuma y’igifungo cy’imyaka ibiri yari amaze muri gereza akaba agiye gukomeza imirimo nsimburagifungo.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 wahamijwe icyaha cyo kwica Steven Kanumba wari n’ukunzi we yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, nibwo uyu Lulu yarekuwe n’urukiko rukuru muri Tanzania byemezwa ko igihano yari yarahawe kigiye gusimbuzwa imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (Community Service).

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza muri Tanzania, Lucas Mboje yemeje iby’ifungurwa rya Lulu. Yavuze ko Urukiko rwamurekuye kuwa 9 Gicurasi 2018 ariko ava muri Gereza kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe

Mu mwaka wa 2012 ku italiki ya 6 Mata  nibwo Lulu  yajyanywe muri Gereza ya Segerea nyuma y’urupfu rwa Steven Kanumba nawe wari waramamaye muri cinema yo muri Tanzaniya ndetse no  mu karere, afungwa ahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we Steven Kanumba.

Steven Charles Kanumba yitabye Imana mu ikoro rya tariki ya 6 Mata 2012 ashyingurwa  ku gicamunsi cyo kuya 10 Mata mu irimbi rya Kinondoni i Dar es Salaam. Urupfu rwe rwababaje benshi mu banyatanzaniya  n’abakunzi ba Cinema muri Afurika ndetse rusiga  benshi baheze mu rujijo rw’icyaba cyarahitanye uyu mukinnyi aho hashizwe mu majwi umukunzi we ahaza nandi makuru y’uko uyu mukinnyi yaba yarahitanywe n’indwara y’ubwonko yitwa “Brain Concussion”.

Michael Elizabeth Lulu ava muri gereza
Michael Elizabeth  uzwi ku kazina ka Lulu
Nyakwigendera Steven Kanumba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger