AmakuruImyidagaduro

Lukaku akubutse mu biruhuko yahuriyemo na Jay-Z ndetse na Dj Khaled. +AMAFOTO

Nyuma y’imikino y’igikombe cy’Isi rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ababiligi na Manchester United , Romelu Lukaku  yahise yigira muri Amerika aho yahuriye n’umuraperi Jay Z na Dj Khaled.

Lukaku yahuye n’ibi byamamare muri muzika i New Jersey aho Jay Z yari ari mu bitaramo n’umugore we Beyonce wari mubitaramo byiswe  “On the Run II Tour”, Lukaku akaba yarahuye na Jay Z kuri sitade ya   MetLife Stadium iri muburasirazuba bwa Rutherford, i  New Jersey, hanyuma aza guhura na Dj Khaled nyuma yiki gitaramo.

Romelu Lukaku ibi byagiye ahagaragara  ubwo yashiraga Amashusho (Video) hanze ari gusuhuzanya na Jay Z munsi yanditseho ubutumwa bugira buti “Inzozi zibaye impamo”, nyuma akurikizaho indi foto ari kumwe na Dj Khaled  munsi yandika ho amagambo agira “Uyu mugabo atanga ibintu byunguka(Positive) gusa, ntakindi imigisha myinshi kuri wowe. ”

Lukaku abaye umukinyi wa mbere ukina muri shampiyona y’Abongereza Premier League ugiye mu bujyanama bwa Jay Z biciye  mucyiswe   Roc Nation Sports nyuma ya  Jerome Boateng nabandi bakinnyi batandukanye bari muri Roc Nation Sports  bakina Basketball  n’indi mikino itandukanye.

Romelu Lukaku na Jay Z

 

Dj Khaled aganira na Dj Khaled

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger