AmakuruImikino

Luc Eymael wanugwanugwaga muri APR FC yemeye kujya muri Gor Mahia

Umubirigi Luc Eymael watandukanye n’ikipe ya Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo inakinamo umunyarwanda Kwizera Olivier akaba yavugwaga muri APR FC gusimbura Petrovic wahagaritse burundu ibyo kuba umutoza, yemeye kujya gutoza Gor Mahia yo muri Kenya.

Ikinyamakuru Goal cyanditse ko Luc Eymael yemeye kujya gutoza ikipe ya Gor Mahia ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge kubera ko iyi kipe yamuganirije kenshi cyane. Bivugwa ko umuherwe w’iyi kipe witwa Ambrose Rachier yamuhamagaye ubugira kabiri amusaba ko yaza agatoza Gor Mahia iheruka gutandukana na Dylan Kerr wayitozaga.

Aganira na Goal Luc Eymael yagize ati :”Navuganye na nyir’ikipe inshuro 2 ambwira ko banyifuza, twavuganye guhera tariki ya 15 Ugushyingo ariko kugeza ubu nta cyemezo twari twafata, yambwiye ko azongera kumvugisha ariko kugeza ubu ntabwo yari yabikora, nzemera ibyo Gor Mahia insaba kubera ko ari ikipe nziza.”

Uyu mubiligi wavugwaga muri APR FC yakomeje avuga ko agomba gufata umwanzuro waho azerekeza bitarenze iki cyumweru kubera ko asanga ari kubura mu kibuga cyane.

Mu nkuru y’iki kinyamakuru, banditse ko Luc Eymael yatoje amakipe akomeye muri Afurika nka Al-Merreikh, Al-Nasr (Oman) and Rayon Sports (Rwanda).

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 nibwo byamenyekanye ko umunya-Serbia Ljubomir “Ljupko” Petrović watozaga APR FC yasezeye ku mirimo ye kubera impamvu y’uburwayi.

Ibaruwa yasohowe n’urubuga rwa internet rw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yemeza ko uyu mutoza w’imyaka 71 atazongera gutoza umupira w’amaguru abisabwe n’abaganga b’iwabo mu Mujyi wa Belgrade.

Uyu mutoza bivugwa ko afite uburwayi bw’umutima n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso byavugwaga ko ashobora gusimbuzwa Umubiligi Luc Eymael watozaga Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo nkuko byemezwa n’umwe mu bayobozi ba APR FC utashatse ko izina rye ritangazwa.

“Umutoza yamaze gusezera kandi iminsi yo gukina amarushanwa ya CAF ariyo ntego yacu ya mbere uyu mwaka iregereje. Hari abatoza bari gutekerezwaho. Muri bo uzwi cyane mu Rwanda ni Luc Eymael wigeze gutoza Rayon Sports. Ni umutoza mwiza kandi umenyereye umupira wo muri Afurika.”

Ibi uyu muyobozi arabivuga mu gihe habura iminsi icyenda gusa ngo APR FC yakire Club Africain yo muri Tunisia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, uzabera kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo tariki 28 Ugushyingo 2018.

Luc Eymael wakomojweho we yahakanye ko haba hari ibiganiro byatangiye hagati ye na APR FC cyangwa indi kipe iyari yo yose yo muri East Africa

Luc Eymael yatoje mu Rwanda atoza Rayon Sports kuva muri Mutarama kugera muri Gicurasi 2015.

Yavuye mu Rwanda ahagaritswe na FERWAFA nyuma yo gushyamirana n’abasifuzi mu mukino ikipe ye yanganyije na AS Kigali bituma atakaza igikombe cya shampiyona.

Agitoza mu Rwanda yagiraga amahane menshi….
Twitter
WhatsApp
FbMessenger