AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Lt Gen Muhoozi yavuze kuhazaza h’ingabo za Uganda ziri muri DR Congo

Ingabo za Uganda zizava ku butaka bwa DR Congo mu byumweru bibiri nk’uko bivugwa n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje kuri Twitter ko amasezerano y’amezi atandatu yo gufatanya kw’ingabo z’ibihugu byombi yiswe ‘Operation Shujaa’ azarangira mu byumweru bibiri.

Yanditse ati: “Uretse mpawe andi mabwiriza avuye ku mugaba w’ikirenga b’ingabo, [naho ubundi] nzakura ingabo zacu muri DRC mu byumweru bibiri”.

Kuva mu mpera z’Ugushyingo(11) 2021, abasirikare barenga 1,500 ba Uganda boherejwe mu ntara ya Ituri gufatanya n’ingabo za DR Congo kurandura umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Nubwo ibikorwa bya gisirikare by’izi ngabo byashegeshe uwo mutwe muri ako gace, wakomeje gukora ibitero bya hato na hato ku baturage, kugeza mu minsi ya vuba aha.

Nyuma gato atangaje biriya, Muhoozi yongeye yandika ko Operation Shujaa yakomeza andi mezi atandatu “igihe ba Perezida Museveni na Tshisekedi bakwemeza kongera igihe”.

Gen Muhoozi azwiho gukoresha Twitter mu buryo butavugwaho rumwe, cyane cyane muri iki gihe bamwe bavuga ko yatangiye kwinjira muri politiki agamije gusimbura se [Yoweri Museveni] mu matora ya 2024.

Hagati muri ‘Operation Shujaa’ Muhoozi yagiye atangaza kuri Twitter ko ADF – umutwe uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Museveni – ingabo z’ibihugu byombi zirimo kuwutsinda uruhenu.

Herekanywe amafoto bivugwa ko ari aya bamwe mu bakuriye abarwanyi b’uyu mutwe bishwe, hamwe n’abafatiwe mu mirwano ya gisirikare.

Abasesenguzi bo muri kariya gace ariko bavuga ko kurandura uwo mutwe washinze imizi mu bice bya Ituri bigoye kuko bamwe mu bawugize barimo n’abaturage basanzwe ba DR Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger