AmakuruAmakuru ashushye

Louise Mushikiwabo yasabye abanyapolitiki ba D.R.Congo kwirinda guteza imvururu mu baturage

Umunyamabanga Mukuru  w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’ Igifaransa, Louise Mushikiwabo yasabye abanyapolitiki ba  Repubulika Iharanira Demokarasi (DRC) kwirinda guteza imvururu mu baturage ahubwo abataranyuzwe bagakemura ibibazo mu biganiro.

Madame  Louise Mushikiwabo  yanasabye abanyepolitike bo muri Congo gukomeza ubwumvikane , bakirinda icyateza imidugararo mu gihugu. Yashimye abaturage ba DRC kuba baratoye ari benshi, bagakurikiza inshingano zabo.

Kuva Louise Mushikiwabo yatangira imirimo ye ku mugaragaro taliki 03, Mutarama, 2019 nibwo bwa mbere agize icyo avuga ku bibera muri kimwe mu bihugu bigize umuryango wa OIF.

Ibi bigaragara kurubuga rwa twitter rw’uyu muryango yavuze ko haramutse hari icyo abanyapolitiki batumvikanyeho mu byavuye mu matora byaba byiza ku baturage bagikemuye mu biganiro cyangwa bakagana inkiko. Ibi ngo byafasha cyane mu gihe hagitegerejwe ko ibyavuye mu matora bitangazwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga mu buryo budasubirwaho.

Louise Mushikiwabo yijeje Isi n’abatuga ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  ko Umuryango wa OIF abereye umunyamabanga mukuru  uzakomeza gutanga inkunga yawo kugira ngo amahoro arambye abe muri kiriya gihugu kuko ngo ari kimwe mu bihugu bifite akamaro kanini muri OIF.

Biteganywa ko amajwi ntakuka azatangazwa ku wa 15 Mutarama 2019 mu gihe perezida watowe azarahirira kuyobora RDC muri manda y’imyaka itanu, ku wa 18 Mutarama 2019. Azasimbura Joseph Kabila wayiyoboraga guhera mu 2001.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger