AmakuruAmakuru ashushye

Louise Mushikiwabo yagize icyo avuga ku irekurwa rya Kizito Mihigo n’iby’urupfu rwe

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) Mushikiwabo Louise, mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru ba France 24 na RFI yagize icyo avuga ku irekurwa rya Kizito Mihigo no ku rupfu rwe muri Gereza.

Ni mu kiganiro yagiranye na Marc Perelman wa France 24 na Christophe Boisbouvier wa RFI ku wa Kane tariki 23 Mata 2020, kibanze ku ngaruka z’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) muri Afurika, uruhare rwa OIF mu gufasha ibihugu bivuga Igifaransa n’ingamba zafasha uwo mu gabane kwivana mu bibazo byatewe n’icyo cyorezo.

Muri iki kiganiro, Louise Mushikiwabo yabajijwe iby’uko inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha mu Rwanda zatangaje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye tariki 17 Gashyantare 2020 nyamara hari ababishidikanyaho, banamubaza iby’uko itorwa rye ku buyobozi bw’umuryango ayoboye ubu ryaba ryaragizwemo uruhare no gufungura Kizito Mihigo muri 2018. Mu gusubiza ibi, yagize ati:

“Twifata igiti kimwe ngo tukigire ishyamba. Mbere na mbere reka nkosore, wenda ni igitekerezo cya RFI, ariko gutorwa kwange ntaho guhuriye n’ifungurwa rya Kizito Mihigo, yarekuwe mu bandi bantu bari hagati ya 200 na 300 icyo gihe. Ibyo ndabizi neza, uriya musore muzi nkiri no mu nshingano za mbere (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ Rwanda).

Byarahuriranye ariko ntaho bihuriye .Ku bwange icyantangaje ni icyo gitekerezo cy’uko havugwa kwiyahura mu Rwanda. Aha ndagusuiza nk’Umunyarwandakazi na none nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Iyi mvugo ihuriweho na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Karere, no mu Gihugu cyacu, ariko ntekereza ko umunsi umwe bizaba ngombwa kwemera ko hari Abanyarwanda bapfa urw’ikirago cyangwa biyahuye.”

Mushikiwabo yabajijwe niba OIF nk’Umuryango unafite mu nshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu biwugize, urupfu rwa Kizito Mihigo muri gereza rutawushyira mu mwanya mubi kuko utakurikiranye iyubahirizwa ry’ubwo burenganzira nk’uko biri mu masezerano y’i Bamako yo mu 2000.

Mushikiwabo yikomye bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga bihora bishakisha akaboko ka Leta y’u Rwanda muri buri kintu cyose kibaye.

“Mu mwaka umwe namenye abantu batatu biyahuye, ariko ugasanga bibaye ngombwa ko hashakishwa ukuboko kwa Leta y’u Rwanda kubyihishe inyuma. Ntekereza ko iryo ari ukosa rikwiye gukosorwa.”

Mushikiwabo anenga uburyo ko kimwe n’ahandi hose ku Isi havugwa ibibazo by’abantu biyahurira muri gereza bikabonwa nk’ibisanzwe ariko ku Rwanda haboneka urugero rumwe rugahita ruhuzwa n’imiyoborere y’Igihugu.

Ati: “Mu byumweru bishize na bwo nasubije iki kibazo kuri TV5, byatumye nibaza byinshi nshakisha n’uko ahandi bihagaze, aha mu Bufaransa nasanze hari abarenga 130 biyahuriye muri gereza. Nkeka ko ziriya ngorane zabaye zidakwiye kuba intandaro yo guhuza u Rwanda n’amasezerano yacu y’i Bamako, ukuri ni uko ari nge na OIF duhora turi maso ku bijyanye n’uburenganzira n’ubwisanzure.”

Louise Mushikiwabo yavuze ko abahuza kuba yaratorewe kuyobora uyu muryango n’irekurwa rya Kizito Mihigo nta shingiro bifite, avuga kandi ko ku by’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo, atumva ukuntu hari abashaka kugaragaza ko mu Rwanda nta muntu wapfa yiyahuye cyangwa se ngo apfe urupfu rusanzwe.

Muri iki kiganiro kandi, Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko kuba Afurika itaribasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19 nk’indi migabane y’u Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika, byatewe n’uko Afurika yafashe ingamba zikomeye z’ubwirinzi hakiri kare bituma icyorezo kidakwirakwira mu bantu benshi.

Yongeyeho ariko ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zitabura kugera ku mugabane wa Afurika cyane cyane mu byerekeranye n’ubukungu gusa na none yavuze ko Afurika idakeneye kwitabwaho kurusha u Burayi n’Amerika muri ibi bihe bya COVID-19 kuko iyo migabane ko ari 2 ariyo yibasiwe cyane n’iki cyorezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger