AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Louise Mushikiwabo yaganiriye na Papa Francis

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis Louise yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa OIF Mushikiwabo, bagirana ibiganiro.

Louise Mushikiwabo yagaragaje akanyamuneza yatewe no kwakira na Papa Francis mu ntangiro z’iki cyumweru aho yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga uburyo yiyumva nyuma yo kubonana n’uriya mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi.

Yavuze ko yishimiye bidasanzwe kuba yakiriwe na Papa, “Umugabo w’umunyarugwiro kuri bose, wiyoroshya bihebuje. Imana ikomeze kumuha imigisha itagabanyije.”

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa OIF, utangaza ko ibiganiro byahuje Louise Mushikiwabo na Papa Francis i Vatican, byagarutse ku bufatanye bukwiye kubaho mu gushyigikira abaturage ba Liban na Haiti bisanzwe ari bimwe mu bihugu bigize OIF bikaba muri bifite ibibazo bitandukanye.

Ubutumwa bwa OIF yanyujije kuri Twitter, bugira buti “Ibiganiro byabo byagarutse ku bikenewe mu guhuza imbaraga mu rwego rwo gufasha abaturage ba Liban na Hait, ibihugu byombi bya OIF byugarijwe n’ibibazo bikomeye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger