AmakuruAmakuru ashushye

Louis Van Gaal yageze mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo Kwita Izina

Umuhorandi Aloysius Paulus Maria van Gaal OON [Louis Van Gaal] , wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelona yo muri Espagne, yamaze kugera mu Rwanda, aho aje  kwifatanya n’ibindi byamamare mu muhango wo Kwita Izina.

Ku mbuga nkoranyambaga hazengurukijwe ifoto ya Van Gaal ageze I Kigali gusa ntamakuru ava muri RDB yateguye igikorwa cyo Kwita Izina abihamya ko uyu mugabo yaba ari i Kigali mu gihe hagitegerejwe ibindi byamamare bitandukanye byatumiwe muri uyu muhango ngaruka mwaka wo kwita izina.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, nawe yasangije abamukurikira ubutumwa bw’uwitwa Mutabazi kurubuga rwa Twitter , nk’igihamya cy’uko iyu mugabo wamamaye mu gutoza umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi yageze mu Rwanda.

Van Gaal ni umwe mu byamamare bategerejweho kuzita amazina abana b’ingagi muri uwo muhango, aho azaba ari kumwe n’ibindi byamamare nka Tony Adams, wakiniye ikipe ya Arsenal.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Belize Kaliza, aherutse gutangaza ko  mu bandi bantu b’ibyamamare bazitabira umuhango wo Kwita izina ku nshuro ya 2019, hazaba harimo umuririmbyi w’Umunyamerika Ne-Yo, umuhanzi n’umuririmbyi w’Umunyarwanda uba muri Amerika Meddy, Sherrie Silver, Naomi Campbell, n’abandi.

Kuva muri 2005, Kwita Izina ni umuhango ukomeye mu Rwanda,U Rwanda ruritegura umuhango ngarukamwaka ukomeye cyane, wo kwita amazina abana b’ingagi, uzwi nka Kwita Izina, ukazaba kuwa 06 Nzeri 2019.

Muri uyu mwaka, abana 26 b’ingagi ni bo bazahabwa amazina, Umuhango wo Kwita Izina uzabera mu Kinigi mu ntara y’Amajyaruguru, ugendana n’ibindi bikorwa bigamije impinduka ku baturage baturiye Pariki.

Louis Van Gaal yageze mu Rwanda, aje muri ‘Kwita Izina’
Twitter
WhatsApp
FbMessenger