Amakuru ashushyeUmuco

Miss Rwanda 2019: Igikorwa cyo gutora abazahagararira intara y’Amajyaruguru

Mu karere ka Musanze, muri Hoteli la Palme hari kubera ijonjora ry’ibanze hashakwa abakobwa bazahagararira intara y’Amajyarugu mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ni irushanwa ryatangiriye I Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, Teradignews iri i Musanze ahagiye kubera iki gikorwa cyo gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Amajyarugu muri iri rushanwa riba buri mwaka.

Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rigiye kuba, n’iya munani kuva rivuguruwe, ubu Nyampinga w’u Rwanda kumutoranya ngo bishingira cyane ku ufite Ubwenge, Umuco n’Ubwiza.

Abakobwa baratsinda hano I Musanze, bazahatana n’abandi bazaba baturutse mu zindi ntara n’umujyi wa Kigali, hatorwemo abazajya mu mwiherero wa nyuma akaba ari bo bazatorwamo ugomba gusimbura Miss Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018.

Uru rugendo rwo gutora Miss Rwanda 2019 ruzasozwa tariki ya 26 Mutarama 2019 mu birori bizasiga hamenyekanye umukobwa uzasimbura Miss Iradukunda Liliane. Kwiyandikisha bikorwa uciye ku rubuga www.missrwanda.rw. Bikorwa mbere y’uko ijonjora ritangira muri iyo ntara.

Nta gihindutse, umukobwa uzaba Miss Rwanda 2019 azahabwa imodoka nshya, ajye ahembwa ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe anahagararire u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza atandukanye nka Miss World 2019 ndetse hakiyongeraho no gukorana n’abafatanyabikorwa birushanwa rya Miss Rwanda.

Saa sita zuzuye abategura irushanwa bari bageze kuri Hotel iraberamo iri jonjora ryibanze.

Saa 14:00 ni bwo ijonjora riraba ritangiye, abakobwa baraca imbere y’abagize akanama nkemurampaka , babazwe ibibazo, abaritwara neza ni bo baratsindira guhagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019.

Hagiye gushakwa uzasimbura Iradukunda Lilane wabaye Miss Rwanda 2018
Ahagiye kubera irushanwa
Abakobwa barafasha abategura irushanwa kureba niba abiyandikishije bujuje ibisabwa

Abanyamakuru na bo barahari kugira ngo babagezeho uko ijonjora ryibanze rigenda

Saa 14:10, abakobwa biyandikishije mu ntara y’Amajyaruguru bamaze kuhagera, bari kubapima ibiro n’uburebure bwabo ndetse bakanareba ni ba koko uwaje ari we wiyandikishije.

Uremererwa kwinjira mu irushanwa agomba kuba ari Umunyarwanda, kuba ari hagati y’ imyaka 18 na 24, kuba yararangije amashuri nibura yisumbuye, kuba azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, kuba Atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9, kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mugihe yatowe, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba  , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

 

Bari kwerekana indangamanota zabo ngo harebwe ni ba koko bararangije amashuri 6 yisumbuye

Bategerezanyije amatsiko ni ba baremererwa kurushanwa
Gupimwa uburebure bakuramo inkweto

Urupapuro bari kwandikaho ibipimo byabo
Abantu baje kureba abakobwa bashaka kurushanwa

Saa 3:00, igikorwa cyo kubapima no kureba niba bujuje ibisabwa byose kirarangiye , hano mu ntara y’Amajyaruguru hari hiyandikishije abakobwa 25, kuri uyu munsi wa nyuma hiyongereyeho abandi 7 nkuko Joel Rutaganda ushinzwe itangazamakuru muri ibi bikorwa abitangarije umunyamakuru wa TERADIGNEWS, bivuze ko abakobwa 32 ari byo bagiye guca imbere y’abashinzwe kureba ni bujuje ibisabwa hanyuma bemeze abarajya mu ijonjora.

Iradukunda Liliane, Iradukunda Elsa na Mutesi Jolly babaye ba Miss Rwanda na bo baje kureba uko iki gikorwa kiragenda.

Saa 3:44, abakobwa 15 muri 32 bari biyandikishije ni bo bujuje ibisazwa , ni bo bagiye guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka hatorwemo abarahagararira intara y’Amajyaruguru.

Mu makanzu meza, berekeje mu cyumba kigiye kuberamo ijonjora ry’ibanze
Urutonde rwabemerewe guhatana

Abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2019 ni amazina asanzwe azwi mu myidagaduro hano mu Rwanda, ni Iradukunda Michelle w’umunyamakuru, Mutesi Jolly na Uwase Marie France.

Amazina y’ abakobwa 15 bagiye gukurwamo abazahagararira intara y’ Amajyaruguru: 1 . Mujyambere Linda 2 . Wibabara Eunice 3 . Munezero Adeline 4 . Umutoni Gisele 5 . Umutesi Nadege 6 . Ishimwe Bella 7 . Gasana Isimbi Sandra 8 . Keza Yusla 9 . Teta Mugabo Ange Nicole 10 . Kabahenda Ricca Michaelle 11 . Sano Cynthia 12 . Umutoniwase Charlene 13 . Gaju Anitha 14 . Mukunzi Natasha 15 .Umugwaneza Henriette.

Saa 4:00: Irushanwa riratangiye ku mugaragaro, umukobwa witwa Umugwaneza Henriette wari wambaye nimero 1 ni we wabanje guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka, mu bibazo yabajijwe harimo icyamuteye kwiyamamariza kuba Miss maze asubiza ko ari uko umukobwa ubaye Miss Rwanda aba abonye amahirwe yo guteza imbere igihugu biciye mu byo akora. Abagize akanama nkemurampaka bamuhaye Yes nk’ikimenyetso cy’uko akomeje mu kindi cyiciro.

Hakurikiyeho umukobwa witwa Teta Mugabo Ange Nicole wambaye nimero 2 yahisemo guhagararira intara y’Amajyarugu kubera ko aramutse abonye amahirwe yo gukomeza byamuha imbaraga zo guteza imbere ubukerarugendo cyane ko ngo hari ibyiza nyaburanga byinshi. Uyu mukobwa ntabwo yari asanzwe atuye ntara y’Amajyaruguru ngo bari bahatuye kera.

Hari umukobwa witwa Gaju Anitha wabajijwe niba azi ubusobanuro bw’izina rye ‘Gaju’, yavuze ko Se yamubwiye ko ngo ari ibara ry’inka ifite ibara rijya gusa n’inzobe.

Umukobwa witwa Munezero Adeline wari wambaye nimero 6 yabajijwe uko yumva Nyampinga w’u Rwanda yakagombye kuba ameze asubiza ko Nyampinga w’u Rwanda yakagombye kuba ahiga abandi mu kugira indangagaciro z’umunyarwanda. Uyu ni umubyinnyi w’imbyino gakondo akaba ari mu itorero ry’umujyi wa Kigali.

Umunyamakuru Nzeyimana Lucky ni we ubiyoboye (MC)

Amafoto y’abakobwa bari guhatana bari imbere y’akanama nkemurampaka

UmugwanezaHenriette icyamuteye kuza muri Miss Rwanda ngo nuko yabonye ko haba hariinshingano bakora zafasha rubanda rugufi. Yahawe Yego ushatu.

 

Keza Yusla ngo we icyo abona cyateza imbere umukobwa ni uburere bahabwa mu mashuri n’imyitwarire nawe ahawe Yego eshatu.

Umutoniwase Charlene ngo yifitiye icyizere icyatumye aza muri Miss Rwanda ngo nuko afite imishinga myinshi ashaka kugeza ku baturarwanda abinyujije ku ipeti ry’ ubu Miss. Yahawe Yego eshatu.

Saa 5:08 Abagize akanama nkemurampaka babwiye abakobwa bose uko ari 15 ko bagiye guteranya amanota ubundi bagaruke batangaza abakobwa batorewe guhagararira intara y’Amajyaruguru, bavuze ko ubwiza bufite amanota  30,  ibitekerezo bifite amanota  40 hanyuma uburyo bagaragaye bikagira amanota 30.

Saa 5:35,  abagize akanama nkemurampaka bemeje ko abakobwa batanu ari bo batsindiye guhagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019, uwo amahirwe yasekera akaba yanakwegukana iri kamba rifitwe na Iradukunda Liliane.

Abatsinze ni :

Teta Mugabo Ange Nicole wari wambaye nimero 2

Kabahenda Ricca Michaelle wari wambaye nimero 10

Gaju Anitha wari wambaye nimero 4

Ishimwe Bella wari wambaye nimero 9

Munezero Adeline wari wambaye nimero 6.

Amafoto: Paccy Mugabo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger