AmakuruImikino

Lionel Messi yongeye kwegukana urukweto rwa Zahabu ku ncuro ya gatandatu

Mu ijoro ryakeye, Lionel Messi yegukanye urukweto rwe rwa gatandatu rwa zahabu, bimugira umukinnyi rukumbi ushoboye kwegukana iki gihembo incuro esheshatu zose.

Ni urukweto rutangwa buri mwaka, rukaba ruhabwa umukinnyi washoboye guhiga abandi mu gutsinda umubare mwinshi w’ibitego muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi.

Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine, yegukanye iki gihembo nyuma yo gutsindira FC Barcelona ibitego 36 muri shampiyona ya Espagne ya 2018/2019. Ni urukweto rwa gatatu rwikurikiranya uyu mugabo abashije gutwara, dore ko kuva muri 2017 nta wundi mukinnyi urashobora kurumutwara.

Luis Suarez bakinana muri Barcelona ni we uheruka kurutwara vuba, dore ko muri 2016 yarwegukanye nyuma yo gutsinda ibitego 40 muri shampiyona ya Espagne.

Urukweto rw’uyu mwaka Messi yari aruhataniye na Kylian Mbappe ukinira PSG, gusa uyu musore ukiri muto ntiyashoboye gutsinda byibura ibitego biri hejuru ya 4 yasabwaga ikipe ye ikina na Reims kugira ngo atware iki gihembo ku ncuro ye ya mbere.

Muri uyu mukino, Kylian Mbappe yabashije gutsinda igitegon kimwe cyonyine bituma arangiza shampiyona y’Abafaransa afite ibitego 33 yatsinze.

Uretse kuba Messi yatwaye iki gikombe ku ncuro ya gatatu yikurikiranya, ni na we mukinnyi rukumbi washoboye kugitwara incuro esheshatu kuva cyatangira gutangwa mu 1968. Mukeba we Cristiano Ronaldo ni we umugwa mu ntege n’inkweto enye za zahabu yatwaye.

Uyu mugabo ukomoka muri Portugal agiheruka muri 2015 ubwo yatsindaga ibitego 48 muri shampiyona ya Espagne.

Abakinnyi barimo Luis Suarez, Diego Forlan, Thierry Henry, Mario Jardel, Ally McCoist, Fernando Gomes, Dudu Georgescu, Eusebio na Gerd Murrel bagiye batwara iki gihembo incuro ebyiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger