AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi (Amafoto)

Umunya-Argentine Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi mu mwaka w’imikino ushize, ahigitse Cristiano Ronaldo na Virgil Van Dijk bari bagihataniye.

Ni mu birori byo guhemba abahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi byaraye bibereye i Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Ni ku ncuro ya mbere Lionel Messi yegukanaga iki gihembo ndetse n’incuro ya gatandatu muri rusange yahembwaga nk’uwahize abandi ku isi.

Uyu mugabo usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona, yacyegukanye nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino ari kumwe na FC Barcelona akinira ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine yagejeje muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino ya Copa America.

Barcelona yo yashoboye kuyigeza muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, atwarana na yo La Liga ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey.

Ni nyuma yo gutsinda ibitego 54 mu mikino 58 yakinnye, akanatanga imipira 20 yavuyemo ibitego.

Messi byibura yashoboraga gutsinda igitego muri buri minota 86.

Abandi bagiye begukana ibihembo barimo Jurgen Klopp wahembwe nk’umutoza w’umwaka mu bagabo, Allison Becker ahembwa nk’umuzamu w’umwaka, Sari Van Veenendal atorwa nk’umuzamu wahize abandi mu bari n’abategarugori, na ho Marcelo Bielsa na Leeds United bahembwa nk’abagaragaje Fair Play kubera igitego bahaye Aston Villa ku bushake.

Umunya-Leta zunze ubumwe za Amerika  Megan Rapinoe we yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi mu bari n’abategarugori na ho umutoza we Jill Ellis ahembwa nk’uwahize abandi mu bari n’abategarugori.

Igitego cy’umwaka cyabaye icyo Daniel Szori yatsinze ikipe ye ya Debrecen ikina naFerencvaros na ho umufana w’umwaka aba Silvia Grecco wafashije umuhungu we wavukanye ubumuga butandukanye kutigunga binyuze mu kumujyana kuri stade.

Uko abakinnyi 10 ba mbere ku isi bagenda barutana mu majwi.
Ikipe ya 11 beza bahize abandi mu mwaka w’imikino ushize.
Lionel Messi yari aherekejwe n’umuryango we.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger