AmakuruImikino

Lionel Messi yasabye Cavani kuza bakarwana igihe cyose azaba abyifuza

Umunya-Uruguay Edinson Cavani yasabye Lionel Messi ko barwanira mu mukino wa gicuti ibihugu bakinira byaraye biguyemo miswi ibitego 2-2, undi umusubiza ko yazaza bakarwana igihe cyose azaba abyifuza.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Ole, amashusho ya Camera yagaragaje Cavani asaba Messi ko barwanira muri uriya mukino wabereye i Tel Aviv, Messi amusubiza agira ati” Igihe cyose uzaba ubishaka.”

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi banashwanye cyane bageze mu rwambariro ubwo ifirimbi y’igice cya mbere yari ivuze.

Byabaye ngombwa ko Luis Suarez ukinana na Lionel Messi muri FC Barcelona ahagoboka kugira ngo ahoshe aya mahane, mu gihe kandi na Diego Godin usanzwe ari Kapiteni wa Uruguay yagaragaye agerageza gutandukanya aba bakinnyi ubwo bashwaniraga mu kibuga.

Ubushyamirane hagati ya Cavani na Messi bwabaye, nyuma y’uko uyu rutahizamu wa PSG yari amaze gutera Lionel Messi umuserebeko.

Ni ubwa kabiri mu minsi ine ishize Lionel Messi agaragaye atera amahane, dore ko no mu minsi ishize yagaragaye ashwana n’umutoza Tite utoza ikipe y’igihugu ya Brazil, ubwo Argentine na Brazil zari zahuriye mu mukino wa gicuti wabereye i Dubai.

Uruguay yatsindiwe igitego cya mbere na Edinson Cavani ku munota wa 34 w’umukino, mbere y’uko Sergio Kunu Aguero yishyurira Argentine ku munota wa 63. Nyuma y’iminota itanu Luis Suarez yatsindiye ikipe y’igihugu ya Uruguay igitego cya kabiri, Messi yishyurira Argentine kuri penaliti yok u munota wa 90.

Uyu Kapiteni wa Argentine yatsindaga igfitego cya 70 mu kipe y’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger