AmakuruImikino

Lionel Messi yahaye Papa Francis impano itangaje (+AMAFOTO)

rutahizamu w’umunya-Argentine Lionel Andrés Messi,  yohereje umuyobozi w’idini Katulika ku Isi impano idasanzwe nyuma yaho uyu mukinnyi w’ikirangirire ku Isi agereye mu Bufaransa mu ikipe nshya yo mu mujyi wa  Paris.

Iyi mpano Messi yoherereje Papa Francis yagejejwe i Vatican na Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Jean Castex wari ufitanye umuhuro na Pope Francis ku munsi w’ejo taliki 18 Ukwakira 2021.

Nyuma yo gusinyira Paris Saint Germain avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 21,  Lionel Messi, yoherereje Papa Francis impano y’umwambaro we wanditseho amazina ye na nimero yambara muri iyi kipe yo mu Bufaransa.

Mu mafoto yashyizwe ahagaragara, agaragaza Papa Francis yanejejwe no kwakira impano yagenewe n’uyu mukinnyi asanzwe afana benshi bafata nka nimero ya mbere ku Isi, mu mupira w’amaguru.

Uretse kuba Messi na Papa Francis bose bavuka mu gihugu kimwe cya Argentine, usanga abantu bo muri Amerika y’Epfo bakomeye cyane ku idini rya Gatorika, banakunda gusenga cyane.

Messi yageneye Papa umwambaro we muri PSG wanditsemo ‘Messi’ hasi handitseho nimero 30 yambara muri iyi kipe.

Messi yerekeje muri PSG mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yari amazemo imyaka 21.

Messi kuva yagera muri iyi kipe yo mu Bufaransa, ntabwo Messi arafatisha ngo atsindire PSG ibitego nk’uko yabikoraga agikina muri Espagne, gusa uko iminsi igenda izamuka niko nawe agenda azamura urwego muri iyi kipe.

Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Jean Castex washyiriye Papa Francis impano ya Messi
Papa Francis ubwo yakiraga impano ya Messi
Ubwo Messi aheuka guhura na Papa Francis

Twitter
WhatsApp
FbMessenger