AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Lionel Messi wavunikiye mu mukino wa Seville ntazagaragara muri El Clasico

Lionel Messi, Kapiteni wa FC Barcelona ntazagaragara mu mikino 5 ikipe ya FC Barcelona ifite muri iyi minsi harimo n’uwa Clasico izahuriramo na Real Madrid, nyuma y’imvune yagiriye mu mukino wa shampiyona Barcelona yatsinzemo FC Seville 4-2.

Messi wari watsindiye FC Barcelona igitego cya 2 ku munota wa 12 w’umukino, yasohotse mu kibuga ku munota wa 26 nyuma yo kugongana na myugariro wa Seville akagwira akaboko ke k’iburyo. Amakuru avuga ko uyu musore yavunitse Radius y’iburyo, bityo akaba agomba kumara byibura ibyumweru 3 hanze y’ikibuga.

Imikino 3 Messi atazagaragaramo, harimo uwa UEFA Champions league Barcelona izakiramo Inter Milan ku wa gatatu w’iki cyumweru, uwa La Liga izakiramo Real Madrid kuri 28 z’uku kwezi, uwa Copa do Ley izasuramo Cultural, uwa La Liga isazuramo Rayo Valcano ndetse n’uwa UEFA Champions league izasuramo Inter Milan ku wa 06 Ugushyingo.

Kutagaragara muri Clasico ya mbere y’uyu mwaka, binashimangira ko ari yo ya mbere itazagaragaramo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo nyuma y’imyaka 11 yose.

Gutsinda umukino wa nimugoroba byafashije Barcelona gufata umwanya wa mbere muri La Liga n’amanota 18, ikaba irusha Deportivo Alaves ya kabiri inota rimwe.

Real Madrid bagomba gukina mu mpera z’iki cyumweru yo ikomeje kwandika amateka mabi, dore ko ku munsi w’ejo yatsinzwe 2-1 na Levante, mu mukino wari waberereye i Santiago Bernabeu. Muri rusange iyi kipe y’i Madrid imaze imikino 5 itazi uko gutsinda bimera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger