AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Lionel Messi aganira n’itangazamakuru : Kuva muri FC Barcelona byarangoye

Ntibikiri inkuru ku kuba umukinnyi rurangiranwa ku isi Lionel Messi yahinduye ikipe nyuma y’imyaka 21 yari amaze mu ikipe yakuriyemo ya FC Barcelona ubu ni umukinnyi w’ikipe yo mu gihugu cy’ubufaransa ya Paris Saint Germain.

Abafana amagana bari bamaze iminsi ku kibuga cy’indege cya Paris abandi bari kuri sitade Parc de Prince bategereje uyu kabuhariwe wibitseho ballon d’or esheshatu.

Uyu munsi sa tanu nibwo Lionel Messi yeretswe ndetse anaganira n’itangazamakuru aho havugiwemo byinshi birimo ibikubiye mu masezerano yasinyanye na PSG, Ahazaza ha Klian Mbappe, ikibazo cya financial fair play rules (kuba ikipe yakoresha amafaranga arenze igura abakinnyi) n’ibindi.

Abajijwe kuri icyo kibazo, Umuyobozi wa PSG Nasser Al Khelaifi yavuze ko batahura n’ikibazo nk’icyo kuko ngo bafite ikipe ishinzwe imari n’igenamigambi muri iyi kipe umunsi ku munsi bakaba bareba niba bahura niyo financial fair play.
Ati:’’Mbere yo kugira ibyo dukora ikipe yacu ishinzwe imari n’umutungo yabanje kureba buri kimwe niba iryo tegeko rya dufata. Gusa, twasanze ntakibazo turamusinyisha’’.

Lionel Messi yavuze ko iyi kipe ya Paris Saint Germain yari ifite gahunda mu biganiro kandi ko yakoze ibintu byayo vuba nubwo ngo byamugoye kuva muri Barcelona.
Yagize ati:’’Kuva muri Barcelona byari bikomeye ariko nishimiye kuba muri Pari Saint Germain ikipe ifite intego kandi ya mbere, bahise baganira nanjye vuba kandi bafite gahunda ubwo Barca yatangazaga ko ntazayikinira.’’

Abajijwe ku hazaza ha Klian Mbappe Perezida wa PSG Nasser Al Khelaifi yagize ati:’’ Buri wese ndacyeka azi ahazaza ha Mbappe, ni uwa Paris yashakaga ikipe ihatana ntakindi rero cyo kwitwaza uyu munsi’’.

Lionel Messi agiye gukinira iyi kipe nyuma yo kumara imyaka isaga 21 ari muri FC Barcelone benshi bavugaga ko ariyo kipe azasaziramo. Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu mujyi wa Paris.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger