AmakuruImyidagaduro

Lil Wayne yahawe ibihano kubera ibitaramo bya baringa

Umuraperi Dwayne Michael Carter Jr uzwi nka Lil Wayne mu muziki yategetswe n’ Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko  yishyura ibihumbi $150 (asaga miliyoni 130 Rwf) ku bwo gushinga ibigo byamamaza ibitaramo bya baringa.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika byanditse ko uyu muraperi yajyanywe mu rukiko n’uwitwa Ramin Natan amushinja kwica amasezerano n’ubwambuzi. Ikirego cyatanzwe muri Mutarama kinarimo itsinda rya Migos.

Uyu Ramin Natan yavuze ko yahaye ibuhumbi $500 by’amadorali uwitwa Eric Strenger kugira ngo bamamaze ibitaramo Lil Wayne yagomba kuririmbamo amubeshya ko asanzwe akorana n’uyu muraperi. Uwatanze ikirego yemeza ko aya mafaranga Lil Wayne yayakiriye ariko ntiyitabira ibitaramo ntiyanasubiza amafaranga y’abandi.

Lil wayne ntiyigeze yitaba urukiko, bityo ruhita rufata umwanzuro ko agomba kwishyura ibihumbi $150 akabiha Ramin Natan. Lil wayne yahawe amahirwe ya nyuma yo kwitaba urukiko akaba yajurira, bitaba ibyo akishyura aya mafaranga.

Lil wayne ntiyigeze yitaba urukiko, bityo ruhita rufata umwanzuro ko agomba kwishyura ibihumbi $150 akabiha Ramin Natan
Twitter
WhatsApp
FbMessenger