AmakuruInkuru z'amahanga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihariye 1/3 cy’abanduye coronavirus ku isi

Kuri uyu wa mbere imibare y’abandura coronavirus muri Leta zunze ubumwe za Amerika yazamutse irenga miliyoni mu gihugu cyosebangana na kimwe cya gatatu cy’abanduye ku isi yose nimugihe abasaga ibihumbi 56 cyabahitanye.

Ubwandu bushya muri iki gihugu bwiyongeyeho abasaga 27 000 kuri uyu wa mbere bituma umubare w’abandura uzamuka ugera kuri 1 000 115.

Nimugihe abasaga 1 300 b’abanyamerika bapfuye mu ijoro rimwe bahitanywe n’iyi virus ya corona bituma umubare w’abo imaze kwica barenga 56 000.

Kuri uyu wa mbere imibare y’abamaze kwandura iki cyorezo yari imaze kurenga miliyoni eshatu kirya no hino ku isi yose muri rusange mugihe muri bo imaze guhitana abasaga 205 000.

Imibare y’abandura irakomeza kwiyongera muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe havugwa ko za leta zimwe ziri kongera gufungura ibikorwa bimwe na bimwe byiganjemo iby’ubukungu bumaze kuzahazwa na covid-19.

Na nyuma y’uko Perezida Trump avuze ko agiye gufungura bimwe mu bikorwa byari byarahagaze.

Ibi kandi biraba mu gihe inzobere n’abahanga mu by’ubuzima batanga inama ko ibikorwa bihuriza abantu hamwe harimo n’iby’ubukungu niba bisunukuwe bizatumaubwandu bushya burushaho kwiyongera ku gipimo cyo hejuru.

Leta zunze ubumwe za Amerika yihariye abasaga miliyoni muri eshatu isi ifite banduye covid-19, iza ku mwanya wa mbere mu bihugu byazahajwe n’iki cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo igakurikirwa na Esipanye (Espagne), Ubutaliyani, Ubufaransa n’Ubwongereza.

ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkokora, guhumeka bugoranye n’umuriro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger