AmakuruAmakuru ashushye

Leta zunze ubumwe za Amerika zateye inkunga u Rwanda yo kurwanya coronavirus

Leta zunze ubumwe za Amerika gihagarariwe mu Rwanda na Ambasaderi Peter Vrooman cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadorali yo kurufasha guhangana na coronavirus.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye,Ambasaderi Vrooman yavuze ko Amerika n’u Rwanda ari afatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n’ubuzima rusange ndetse ubuzima bw’Abanyarwanda ari ingenzi kuri Amerika ariyo mpamvu igihugu cye cyiyemeje gutera u Rwanda inkunga y’akabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yo kurufasha guhangana na Coronavirus.

Ambasaderi Vrooman yagize ati “Uyu munsi nishimiye kubabwira ko twatanze indi nkunga ya $1,000,000 mu bufasha bwo gushakira igisubizo icyorezo cya COVID -19. Ni hafi miliyari y’amanyarwanda yatanzwe na Abanyamerika ku nkunga biyemeje gutera u Rwanda.

Amerika n’u Rwanda ni abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n’ubuzima rusange bw’abaturage kandi twizeye neza ko iki kibazo tuzakivamo neza.

Iyi ni inkuru nziza ku Banyarwanda kandi ni inkuru nziza ku Banyamerika. Kubera ko “Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu; kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu!” Mube Amahoro!”.

Igihugu cya USA kimaze igihe gitera u Rwanda inkunga binyuze mu mushinga wa USAID ugamije kwimakaza ubuzima bwiza,kurandura ubukene,gutera inkunga ibikorwa bya kimuntu,gushyigikira guhanga udushya ndetse no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.

Uyu muryango washinzwe na perezida John. F. Kennedy mu mwaka wa 1961,ukorera mu bihugu 100 byiganjemo ibikiri mu nzira y’Amajyambere kugira ngo bibashe kwiyubaka.

Nyuma y’aho mu Rwanda hagaragariye umuntu wa mbere wanduye Coronavirus kuwa 14 Werurwe 2020,Leta yafashe ingamba zikarishye zo kwirinda ko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira,ifunga amashuri yose mu gihugu, utubari n’imyidagaruro, insengero, ingendo mu gihugu, imipaka n’ibindi.

Abantu babujijwe kuva mu ngo kereka bagiye guhaha, kwivuza, kuri banki cyangwa gutanga izo serivisi.

Izi ngamba zateye ibihombo ku bigo bimwe na bimwe ndetse n’abantu ku giti cyabo ariyo mpamvu Leta yiyemeje gutera inkunga abatishoboye babonaga icyo kurya ari uko bagiye gukora.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu gifite abarwayi benshi ba covid-19 ku Isi kuko gifite abanduye iyi virusi barenga ibihumbi 277,161, gikubye kabiri abarwayi b’Ubutaliyani buri ku mwanya wa 2 kuko mu Butaliyani abanduye basaga ibihumbi 119.USA imaze gupfusha abaturage 7,392 bazize Coronavirus.

Kuwa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda ari 89.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger