AmakuruUtuntu Nutundi

Leta y’igihugu cya Tanzania ihangayikishijwe n’ibura ry’udukingirizo

Leta y’igihugu cya Tanzania yemeje ko udukingirizo tw’ubuntu dukomeje kubona umugabo tugasiba undi, muri iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo gikomeje gushegesha uduce dutandukanye twa Tanzania, gusa uduce twa Njombe na Shinyala ni two twugarijwe kurusha utundi.

Aya makuru yemejwe na Faustine Ndungulile, Minisiiri w’ubuzima wungirije muri Tanzania.

Minisitiri Ndungulile avuga ko impamvu turiya duce ari two tubabaje kurusha utundi ari uko twombi dutuwe n’abarenga miliyoni ebyiri nk’uko ibarura ryo muri 2012 ribigaragaza.

Ndugulile asobanura kandi ko ibura ry’udukingirizo muri Tanzania ryatewe n’uko leta ya Tanzania yashyizeho politiki nshya yo kugabanya abacuruzi bigenga b’udukingirizo.

Ati”Ni byo hari ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo rifitanye isano n’ihinduka ry’uburyo twacuruzwagamo. Gusa ibi byerekana ko abaturage ba Tanzania bamaze kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ubwirinzi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger