AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Leta ya Tanzania yagize icyo ivuga kuruzinduko rwa Samia Suluhu mu Rwanda

Ku wa Ku wa 29 Nyakanga 2021 nibwo hatangiye gukwirakwiza inkuru y’uko hari uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluh Hassan mu Rwanda, gusa ntamakuru yari ahari yemeza iby’uru rugendo.

Kuri ubu uru ruzinduko rwamaze kwemezwa ndetse hari nandi makuru avuga ko intumwa za Tanzania ziri mu Rwanda kandi zigeze kure imyiteguro yarwo.

Ibiro bya Perezida wa Tanzania byemeje ko kuri uyu wa Mbere umukuru w’icyo gihugu Samia Suluhu Hassan azaba ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho rya perezida wa Tanzania, Jaffar Haniu, byatangajwe ko ejo ku ya 2 Kanama 2021 Perezida Suluhu azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ku butumire bwa Perezida Paul Kagame.

Kimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ni ibiganiro azagirana Perezida Kagame muri Village Urugwiro, nyuma yaho abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gikorwa kizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru, nk’uko itangazo rya Tanzania ribyemeza.

Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Amakuru yemeza ko mu bindi bikorwa bizajyana n’uruzinduko rwa Perezida Suluhu harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Madamu Samia w’imyaka 61 ni we mugore wa mbere wayoboye Tanzania. Ni perezida guhera muri Werurwe, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida John Pombe Magufuli yari abereye Visi Perezida.

Perezida Suluhu agiye gusura u Rwanda nyuma y’izindi ngendo yagiriye mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, Kenya n’u Burundi.

Uruzinduko rwe rwa mbere nka perezida yarukoreye muri Uganda, rusinyirwamo amasezerano menshi arimo ajyanye n’inzira y’ibikomoka kuri peteroli.

U Rwanda na Tanzania bifitanye imishinga myinshi irimo uwo kubyaza amashanyarazi urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw’Akagera no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Mu bufatanye bw’ibihugu byombi, muri Gicurasi 2020 RwandAir yatangiye gutwara amafi aturutse i Mwanza muri Tanzania, iyajyana i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni nyuma y’uko mu 2019 ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye mu kugeza ibicuruzwa ku masoko akomeye, arimo ayo muri Tanzania ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rukoresha cyane icyambu cya Dar es Salaam mu bucuruzi.

Muri Kamena Perezida Kagame yoherereje Madamu Samia Suluh ubutumwa, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Ni ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Ibiro bya Perezida wa Tanzania icyo gihe byatangaje ko Perezida Suluhu na we yijeje Perezida Kagame ko Tanzania na yo yiteguye kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger