AmakuruPolitiki

Leta ya Tanzania yabwiye ibitangazamakuru guharika ibiganiro bivuga ku kuboneza urubyaro

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima, Iterambere ry’umuryango, yashyize hanze  rivuga ko minisiteri igiye kugenzura ibiganiro bica kuri radiyo na televiziyo  bivuga ku kuboneza urubyaro, byaba ngobwa bigakaba byahagarikwa.

Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko izahagarika ibi bi biganiro bishishikariza abanya-Tanzania kuboneza urubyaro kugeza igize yo izafata umwanya wo kumenyesha ibindi biganiro bagomba gutambutsa.

Ibi bije nyuma yaho Perezida Magufuli  abwiriye  abaturage ko badakwiye kwirirwa baboneza urubyaro kuko ari abahinzi n’aborozi bakomeye bashobora kugaburira abana babo.

Mu ijambo rye yagize ati “Iki ni igitekerezo cyanjye, nta mpamvu mbona yo kuboneza urubyaro muri Tanzania.”, Nagiye mu Burayi n’ahandi henshi. Aho hose nagiye mbona ingaruka mbi zo kuboneza urubyaro. Mu bihugu bimwe umubare w’abaturage uri kugenda ugabanuka.”

 

 Perezida Pombe Magufuli abona nta mpamvu yo kuboneza urubyaro muri Tanzania.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger