AmakuruPolitiki

Leta ya Tanzania yabujije abanyamakuru gutangaza raporo n’ibivugwa n’imiryango mpuzamahanga

Leta ya Tanzania yihanangirije  inaburira abanyamakuru bo muri iki gihugu gutangaza inkuru ku biba byakozwe n’imiryango mpuzamahanga cyangwa abayihagarariye  muri Tanzania.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu ubwo hari hashize amasaha make abahagarariye Amerika n’Ubwongereza muri iki gihugu basohoye itangazo rinenga imigendekere y’amatora y’inzego z’ibanze aherutse kurangira aho bashidikanyije ku byayavuyemo.

Muri aya matora ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ryari ryayatsinze ku kigero cya 99.9% by’imyanya yose yahatanirwaga bituma amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi yamagana ibyavuye mu matora aho yavuze ko yaranzwe no kwivanga kwa Leta mu gihe abatora biyandikishaga no ndetse ko habayeho no gutera ubwoba.

Umuvugizi wa Leta ya Tanzania Hassan Abbas abinyujije kuri Twitter  yavuze ko imiryango imwe n’imwe yo mu mahanga n’abayihagarariye muri iki gihugu bari gukoresha itangazamakuru mu gukwirakwiza ibihuha n’icengezamatwara.

Yakomeje avuga ko ibitangazamakuru byo muri Tanzania ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byemerewe gukorera muri Tanzania bigira uruhare muri ayo makuru ayobya iyo bisubiramo ibiba byavuzwe n’abanyamahanga.

Bumwe mu butumwa butatu bukurikirana yashyize kuri Twitter mu rurimi rw’Igiswayire   Hassan yavuzemo ati “Kuri iki kibazo Leta yatanze ibisobanuro bihagije, iburanira abantu bihagije. Ubu tugiye gufata ingamba zikaze zijyanye n’amategeko.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International na Human Rights Watch) ishinjije Tanzania kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru muri iki gihugu.

Muri raporo yayo iyi miryango ikaba yaratanzemo ingero z’ibitangazamakuru biri kugenda bifungwa ndetse na bamwe mu banyamakuru bagiye baterwa ubwoba mu gihe batangaje inkuru zimwe na zimwe.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger