AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Leta ya Nigeria yababariye imfungwa y’imyaka 100 yagombaga kwicwa

Umusaza wari umaze guhindurirwa izina ry’imfungwa ikuze cyane kurusha izindi muri gereza zo muri Nigeria bitewe n’uko yari ifite imyaka 100, yahawe imbabazi na Leta ya Nigeria mu gihe yari itegereje kwicwa.

Umuyi mujsaza witwa Celestine Egbunuche yari amaze imyaka irenga 18 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Amakuru avuga ko yari amaze imyaka igera kuri ine yose atgerejwe kwicwa.

Hanze ya gereza Enugu irinzwe bikomeye, ku munsi w’ejo ku wa gatanu Egbunuche yasanganiwe n’umukobwa we ndetse n’abahagarariye umuryango urwanya ruswa ku Isi wa Global Society for Anti Corruption wahirimbaniye ifungurwa rye.

Umukobwa we Chisom Celestine yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yashimishijwe cyane no kongera kubona Se hanze ya Gereza.

Ati: “Ndashimira Imana cyane kubera uyu munsi”.

Yongeyeho ati: “Ndi umuntu wishimye cyane kurusha abandi bose ku isi”

Egbunuche, ufite ibibazo by’ubuzima birimo indwara ya diyabete no kutabona neza kubera izabukuru, ubu ari mu bitaro aho ari kwitabwaho, ariko hari impungenge ku kuntu bizamugendekera nyuma yaho.

Umukobwa we avuga ko nta bushobozi afite bwo kumwitaho.

Mu gihe yari muri gereza, yitabwagaho n’umuhungu we Paul, na we wafungiwe ku kirego kimwe n’icya se cy’ubwicanyi. Ntabwo we yababariwe, ubu aracyafunze.

Ubuyobozi bwa leta imwe mu zigize Nigeria bwababariye Egbunuche bumaze gusimburwa n’ubundi bushya, none ntibizwi niba hari icyo ubu bushya buzamufasha.

Umukobwa w’uyu musaza yishimiye cyane kongera kubona Se
Twitter
WhatsApp
FbMessenger