AmakuruAmakuru ashushye

Leta ya Madagascar yemeje ko yavumbuye umuti wa COVID-19

Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Magadascar yatangaje ko yavumbuye umuti n’urukingo bya Covi-19. Ibi byatumye basubiza abanyeshuri ku ishuri igitaraganya.

Umurwayi wa mbere muri Madagascar yabonetse ku itariki ya 20 Werurwe 2020.

Guhera icyo gihe muri icyo gihugu cya bahise batangaza gahunda itegeka abaturage kuguma mu ngo zabo, bituma amashuri ndetse n’insengero bihita bifungwa ikitaragabya.

Kuri uyu wa 20 Mata ni bwo leta ya Madagascar yafashe icyemezo cyo gusubiza abanyeshuri bose biteguraga kurangiza amashuri yabo mu byiciro byombi nyuma y’aho minisiteri y’ubuzima itangaje ko yakoze umuti uvura covid-19 hamwe n’urukingo wavumbuwe mu gihingwa kizwi ku izina rya ARTEMISIA gisazwe kifashishwa mu kuvura indwara zandurira mu buhumekero .

Abanyehuri bose muri iki gihugu basoza amashuri yabo bagejejwe mu bigo basanzwe bigamo kandi bahabwa n’urukingo,

Iyi minisiteri ikomeje gutangaza ko umuntu wese muri iki gihugu agomba kwambara agapfukamunwa mu gihe yaba asohotse hanze ateganya kujya ahahurira abantu benshi mu gihe urukingo n’umuti bitaratangwa ku banyagihugu bose.

Harakibazwa niba koko uyu muti uzatanga umusaruro ukaba wakoreshwa ku isi hose, dore ko buri wese ku isi ategereje kumva ko umuti n’urukingo bya Coronavirus byabonetse.

Ubutumwa bwatangajwe na Leta ya Madagascar

Kugeza ubu abarenga 2,419,184 bamaze kwandura coronavirus abagera kuri 165,774 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Icyakora ingamba zafashwe zo kurwanya iki cyorezo hirya no hino ku isi zatanze umusaruro kuko umubare wabapfa waragabanutse ku rwego rugaragara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger