Uncategorized

Leta ya Congo Kinshasa yangiye Moise Katumbi kugaruka mu gihugu

Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yangiwe na Leta y’iki gihugu kugaruka ngo atange impapuro zimwemerera guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Uyu mugabo wahoze ayobora intara ya Katanga akanaba nyir’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, yangiwe na Leta gukandagiza ikirenge muri Congo Kinshasa, nyuma y’uko leta y’iki gihugu ivuze ko indege ye yagombaga kumukura muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye itemerewe kugwa i Lubumbashi idafite ibyangombwa by’ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Ni nyuma y’uko yari yasabye uruhushya rwo kwinjira muri ikigihugu uyu musi mu gitondo, kugira ngo aze gushyikiriza akana ka Congo Kinshaza gashinzwe gutegura amatora ko ari we ushyigikikwe n’ishyaka rye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Amakuru aturuka i Lubumbashi avuga ko abashinzwe umutekano bari bagose ikibuga cy’indege, abapolisi na bo bakwirakwije mu bice bitadukanye by’umujyi wa Lubumbashi, mu rwego rwo kubuza indege ya Katumbi kugwa ku kibuga cy’indege.

Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mendi, avuga ko Moise Katumbi azahagarikwa, mu gihe cyose azagerageza kwinjira mu gihugu akoresheje indege zitwara abagenzi.

Katumbi wahoze ari inkoramutima ya Perezida Joseph Kabila nyuma yo gushwana na we, yahunze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2016, nyuma y’uko yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 3 n’urukiko rw’i Kinshasa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger