AmakuruInkuru z'amahanga

Leta ya Cameroon yafunze amashuri arenga 250

Leta ya Cameroon yafunze amashuri agera kuri 260 yakoraga atujuje ibyangombwa bigenwa na minisiteri y’uburezi muri iki gihugu, aya mashuri yari yarafunguwe kugira ngo bafashe abana batishoboye kwiga icyongereza .

Umunyamakuru wa BBC yanditse ko mu mujyi wa Douala honyine hafunzwe amashuri 100 yigishaga atazwi.

Abanyeshuri batandukanye bavuga ko kubona uko wiga muri iki gihugu ari ikibazo bitewe n’intambara ihora mu gace ka Bamenda, bamwe babwiye BBC ko hari igihe baba bari mu ishuri bakabona amasasu abaguyeho.

Guverinoma ya Cameroon ntiravuga uburyo abana bigaga mu mashuri yafunzwe  barafashwa ku buryo bakongera gusubira mu ishuri bakiga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger