AmakuruAmakuru ashushye

Leta y’ u Rwanda yasubije abasabaga ko ubukode bw’inzu babusonerwa muri ibi bihe

Kugeza ubu mu Rwanda , Leta yakajije ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus kimaze kugaragara ku bantu 19 hano mu Rwanda ndetse bikavugwa ko bahuye n’abandi barenga 680 ndetse abamaze guhura n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bakaba bagera kuri 60%.

Mu ngamba nshya zo guhangana na Coronavirus, Leta yasabye abaturage kuguma mu ngo zabo, abakozi bishobokera bakaba ariho bakorera, imipaka irafungwa, ingendo z’indege zirahagarara, amasoko arafungwa uretse ay’ibiribwa, ingendo ziva mu mijyi zigana mu turere zirahagarara, gusurana birahagarara n’ibindi, ibintu byatumye serivisi zimwe zihagarikwa gusa hari izakomeje gutangwa nkizo kuri banki n’izindi.

Ubu abakozi ba leta bose n’abikorera basabwe gukorera mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi nk’abaganga.

Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi ndetse utubari twose turafunzwe mu bice byose by’Umujyi.

Izi ngamba zatumye hari abantu benshi batakambira Leta , bayisaba ko bareba icyakorwa maze ababa mu nzu bakodesha bakaba basonewe kwishyura ikode muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo byo kurwanya Coronavirus ihangayikishije isi yose.

Kuri ibi bijyanye n’ubukode bw’inzu, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye yatangaje ko muri ibi byumweru bibiri byafashwe ngo harebwe niba Coronavirus yagabanuka cyangwa se ikava mu gihugu, bitakunda ngo basabe ba nyir’inzu kutaka ubukode, gusa ngo bazareba uko ikibazo kigenda maze hafatwe izindi ngamba.

Ingamba nshya zatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 saa 23:59, zizamara igihe cy’ibyumweru bibiri bishobora kongerwa.

Umubare w’abantu banduye Coronavirus ugeze kuri 36. Abantu barasabwa kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger