AmakuruImikino

LeBron James na Los Angeles Lakers ye batangiye NBA batsindwa(Amafoto)

Kizigenza LeBron James wavuye mu kipe ya Cleveland Cavaliers akerekeza muri Los Angeles Lakers, ntiyahiriwe n’umukino we wa mbere muri iyi kipe ye nshya, nyuma yo gutsindwa na Portland Trail Blazers AMANOTA 128 KU 119.

Hari mu mukino wa mbere King James na Lakers bakinaga muri NBA y’uyu mwaka.

Muri uyu mukino, LeBron James yatsinzemo amanota 26 anakora rebounds 12 anatanga imipira y’amanota 6, gusa ntibyari bihagije ngo ikipe ye yikure imbere Portland Trail Blazers.

Muri uyu mukino, Damian Lillard watsinze amanota 28 na Nik Stauskas waje asimbura agatsinda amanota 24 ni bo bazonze ikipe ya Los Angeles Lakers. Iyi kipe ya Portland kandi yacaga agahigo ko gutsinda imikino ifungura NBA 18 yikurikiranya. Iyi kandi yari insinzi ya 16 yikurikiranya Portland yakuraga kuri Lakers.

Uyu mukino ufungura NBA kandi wahuriranye n’urupfu rwa Paul Allen wari usanzwe ari nyir’iyi kipe ya Portland Trail Blazers. Uyu mugabo uri mu bashinze company ya Microsoft yapfuye muri iki cyumweru, mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumwifuriza iruhuko ridashira hakaba hari hashyizwe ingofero yariho ururabo rwa rose mu kicaro cye.

Hafashwe kandi umunota wo kwibuka uyu nyakwigendera wari umaze imyaka 65 y’amavuko.

Agace ka mbere katangiye Lakers ari yo yataka cyane, gusa ikipe ya Portland iza kuyihindukirana igatwara ku manota 38 kuri 33.

Mu gace ka kabiri Lakers yakoze ibishoboka byose ngo ibe yajya imbere ya Portland, gusa n’ubwo yagatwaye bagiye kuruhuka Portland ikibari imbere n’amanota 65 kuri 63.

Amakipe yombi yagarutse mu gace ka gatatu yatakana bikomeye, ari na ko amanota agenda yegeranye. Gusa aka gace nanone karangiye Portland iri imbere n’amanota 93 kuri 91 ya Lakers.

Ikipe ya Portland yishe burundu Los Angeles Lakers mu gace ka nyuma k’umukino, karangije umukino iri imbere n’amanota 128 ku 119.

LeBron James yagerageje gutera akanyamugabo bagenzi be biba iby’ubusa.

   

Twitter
WhatsApp
FbMessenger