AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Lauren Mayer na Alex Scott basigiye urwibutso Abafana ba Arsenal mu Rwanda . (+AMAFOTO)

Mu igitaramo cyiswe ‘Kwita Izina Gala Dinner’ cyapfundikiye umuhango wo Kwita Izina , cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kuri Lake Kivu Serena Hotel , abafana ba Arsenal mu Rwanda babshije gusabana  ndetse basigarana urwibutso rwa Lauren Mayer na Scott bakiniye amakipe ya Arsenal.

Abakinnyi bakiniye ikipe ya Arsenal Laureano Bisan Etamé-Mayer wise ingagi izina ‘Ikipe’,  na Alexandra Virina Scott wahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’, ubwo bari bitabiriye umuhango wo gusangira  wiswe ‘Kwita Izina Gala Dinner’ nyuma yo kwita izina abanga b’ingagibabashije  kuhahurira n’abafana ba Arsenal bo mu Rwanda baganira byinshi ndetse basigiran urwibutso hagati yabo.

Ni igitaramo abakitabiriye basangiye amafunguro n’ibinyobwa binyuranye. Umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa 07 Nzeri 2018 hari  ku nshuro yawo ya 14, aho ingagi ziswe amazina  ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018.

Alex Scot wakiniye ikipe ya Arsenal y’abagore asinya ku mwambaro w’umufana
Lauren yasinyiye ku myenda abafana ba Arsenal mu Rwanda
Abafana ba Arsenal mu Rwanda basigaranye urwibutso
Alex Scott wakiniye ikipe y’abagore ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihuhu y’Abongereza yahawe impano y’igishushanyo cy’ingagi
Laureano Bisan Etamé-Mayer yasinyiye ku myenda abafana ba Arsenal mu Rwanda
Alexandra Virina Scott na Laureano Bisan Etamé-Mayer banyuzwe n’ibyo babonye mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger