Amakuru ashushyeImikino

Kwizera Olivier urindira izamu Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yatawe muri yombi

Kwizera Olivier urindira izamu ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports,ari mu maboko y’ubugenzacyaha akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobwenge.

Uyu musore uzwiho kugira imyitwarire idahwitse ari kuri station ya RIB ya Kicukiro.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

Uwitwa Oswald ni we wabajije RIB niba koko yataye muri yombi uyu mukinnyi umaze iminsi ahagaze neza muri Rayon Sports.

Uru rwego rwasubije ko ayo makuru ari impamo, yatawe muri yombi.

Mu butumwa bwa RIB yagize iti “Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.’’

Kwizera Olivier yazamukiye mu kipe ya APR FC muri 2013 , yavuyemo yerekeza muri Bugesera FC ,akomereza muri Free state stars yo muri Afrika y’epfo yerekeza muri Gasogi united.Kuri ubu yakiniraga Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger